Ku wa 23 Gicurasi 2025, abasirikare 525 bo mu ngabo za Mozambique (FADM) basoje imyitozo yo kurwanira ku butaka, bamazemo amezi atandatu bayihabwa n’ingabo z’u Rwanda. Iyi myitozo yasojwe ku mugaragaro mu birori byabereye mu kigo cya gisirikare cya Nicara, giherereye mu Ntara ya Nampula
Ibi birori byayobowe na Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, wavuze ko iyi myitozo ari intambwe ikomeye mu kurinda igihugu iterabwoba no kongerera ubushobozi ingabo zacyo.
Perezida Chapo yashimiye cyane Perezida Paul Kagame n’ingabo z’u Rwanda ku bufasha bahawe, haba mu guhugura ingabo ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Yagize ati: “Imyitozo nk’iyi iheruka gutangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2011. Kuba dufite igihugu cy’inshuti nk’u Rwanda gitanga ubumenyi buhanitse ku ngabo zacu ni amahirwe adasanzwe. FADM na Mozambique twese turabishimira cyane.”
Aba basirikare bahawe amasomo atandukanye arimo kurwanya iterabwoba, kurwana mu mijyi, kurasa ku ntego, kurwanya umwanzi umwegereye, ubutasi, kubohora imbohe no gusubiza umwanzi byihuse.
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda zikorera muri Mozambique, General Major Emmy Ruvusha, yashimiye ubuyobozi bwa Mozambique ku bufatanye bugaragara mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.
Gen Maj Ruvusha yibukije aba basirikare basoje imyitozo ko ubumenyi bahawe bugomba kubafasha kurinda amahoro n’umutekano w’igihugu cyabo.