Igisirikare cy’Ubuhinde cyirinda imipaka cyatangaje ko cyarashe cyigahitana umugabo ukomoka muri Pakistan nyuma yo kumusanga yarenze umupaka uhuza Ubuhinde na pakistan adafite uburenganzira kandi akanga guhagarara ubwo yahagarikwaga.
Iri raswa ryabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu mu gace ka Banaskantha muri Leta ya Gujarat hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi. Ni mu gihe gishize ibyumweru bibiri gusa Ubuhinde na Pakistan bumvikanye ku masezerano yo guhagarika imirwano yari imaze iminsi ine yaguyemo abantu barenga 70 bazize ibisasu byarashwe n’indege zitagira abapilote, misile ndetse n’imbunda ziremereye.
Mu itangazo ryasohowe n’urwego rwa Border Security Force (BSF) rivuga ko bamuhaye amabwiriza yo guhagarara akayarengaho.
Ati “Twamuhaye amabwiriza yo guhagarara ariko akomeza gutera intambwe ajya imbere. Ibyo byatumye abarinzi bafata icyemezo cyo kurasa.”
Iri sanganya ribaye nyuma y’uko intambara iheruka hagati y’ibihugu byombi, yatangiye mu kwezi kwa Mata ubwo habaga igitero cyagabwe n’inyeshyamba mu gace ka Kashmir gashyizwe ku ruhande rw’Ubuhinde cyahitanye abantu 26.
Guverinoma y’Ubuhinde yahise ishinja inyeshyamba zishyigikiwe na Pakistan kuba inyuma y’icyo gitero maze itangira kugaba ibitero bya misile byihariye ku nyubako n’ibirindiro by’iyo mitwe hakurya y’umupaka.
Pakistan nayo ntiyatinze gusubiza kuko yahise igaba ibitero bya misile ku birindiro by’ingabo za India, nyuma y’amasezerano yo guhagarika imirwano guverinoma y’Ubuhinde yatangaje ko igitero cyose cya kinyamanswa kizakorerwa ku butaka bwayo kizafatwa nk’intambara ishyizwe ku mugaragaro.
Pakistan yo yakomeje guhakana uruhare urwo ari rwo rwose mu gitero cyabaye muri Kashmir, ariko ivuga ko ibitero by’iterabwoba bikomeje kwibasira igihugu cyayo cyane cyane mu bice bya Balochistan na Khyber Pakhtunkhwa bifitanye isano n’amatsinda y’inyeshyamba.
Ku rundi ruhande Pakistan ishinja India gukoresha amatsinda y’inyeshyamba nk’intwaro y’icyihebe mu rwego rwo guhungabanya umutekano wayo ibyo India ihakana bivuye inyuma.