igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Minisiteri y’Uburezi na Siporo muri Uganda yakuyeho ibirori bihanitse mu mashuri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Minisiteri y’Uburezi na Siporo muri Uganda yakuyeho ibirori bihanitse mu mashuri
AMAKURU

Minisiteri y’Uburezi na Siporo muri Uganda yakuyeho ibirori bihanitse mu mashuri

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 24, 2025 5:30 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Minisiteri y’Uburezi na Siporo muri Uganda, yatangaje ko ibirori bihanitse biba mu mashuri igihe hasozwa umwaka w’amashuri n’ibihembwe bimwe, byakuweho mu rwego rwo gukura umutwaro ku babyeyi bamwe.

Bimwe muri ibi birori byajyaga bigaragaramo kuzana imodoka zihenze ku mashuri, gutambukana hagati y’umuhungu n’umukobwa, kuza mu ndege za kajugujugu, n’ibindi.

Ibyo gukuraho ibi birori byatangajwe mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Uburezi na Siporo rikangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza izi ngamba nshya, hagamijwe gushyira imbere ireme ry’uburezi n’indangagaciro zubaka umunyeshuri wuzuye ndetse hirindwa gushyira umutwaro ku babyeyi bamwe.

Minisiteri yasabye ibigo by’amashuri kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza ubusumbane mu mashuri, cyangwa bigatuma abanyeshuri batakaza umurongo w’imyigire n’imyitwarire iboneye.

Bamwe mu babyeyi n’abarezi babwiye itangazamakuru ko bishimiye izi ngamba, bavuga ko ari intambwe nziza izafasha abana gukurana uburere bwiza no kwirinda ibishuko.

Iyu mwanzuro uje ukurikira impaka zagiye zivuka ubwo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibazaga ku birori bizwi nka ‘Prom’ byabaye mu kigo cya Elite High School Entebbe mu 2024, ubwo abanyeshuri bamwe bazaga muri ibi birori bari mu ndege ya kajugujugu.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko izakomeza kugenzura uko ibi byemezo bishyirwa mu bikorwa, kandi ibigo bizabirengaho bizafatirwa ibihano bikomeye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mukandutiye Angeline yakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Next Article U Burusiya bwagabye ibitero bya drones zirenga 250 muri Kyiv
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Burusiya ntabwo bushyigikiye na gato ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine bibera i Vatican
May 24, 2025
Sukhoi, Kajugujugu n’ibifaru ku Kibuga cy’Indege cya Goma, nibura umuturage abarirwa imbunda ebyiri
May 24, 2025
Weasel yageze i Kigali, avuga ko agiye kwerekanwa kwa Sebukwe
May 24, 2025
Ingabo z’u Rwanda ziri gukora umuganda aho zabohoye
May 24, 2025
Ubuvumvu bwahinduye ubuzima bwa Nyirabagesera
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Ndayishimiye Yashinje u Rwanda Gufasha General Niyombare Gutera u Burundi

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko General Godfroid Niyombare ategura igitero ku Burundi afashijwe n’igihugu cy’u Rwanda. Ibi…

2 Min Read
AMAKURU

KAYONZA: BATATU BATAWE MURI YOMBI N’URWEGO RW’IGIHUGU RUSHINZWE UBUGENZACYAHA RIB.

Mu karere ka Kayonza abakozi batatu b'akarere batawe muri yombi bakurikiranweho kunyereza umutungo usaga miliyoni 67 z'amafaranga y'amanyarwanda. Mu karere…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

“Muzirikane ko izi nshingano murahiriye muzazibazwa.” -Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yakiriye indahiro z’abakomiseri umunani ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Barimo Perezida wa Komisiyo, Oda Gasinzigwa, Visi…

1 Min Read
AMAKURUUBUKUNGU

RwandAir Iteganya Gutangiza Ingendo Muri Antigua na Barbuda Muri Gahunda yo Guhuza Afurika n’Ibirwa bya Caraïbes

Sosiyete y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, ishobora gutangira kujya ikorera ingendo muri Antigua na Barbuda, igihugu cyo…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?