igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Byukusenge Patrick yitwaye neza muri Etape ya kabiri ya Grand Prix du 22 mé
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Byukusenge Patrick yitwaye neza muri Etape ya kabiri ya Grand Prix du 22 mé
AMAKURUIMIKINO

Byukusenge Patrick yitwaye neza muri Etape ya kabiri ya Grand Prix du 22 mé

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 24, 2025 7:47 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Abanyarwanda bayobowe na Byukusenge Patrick bakomeje kwitwara neza mu isiganwa rya Grand Prix du 22 mé ribera mu Bufaransa, aho uyu mukinnyi yabaye uwa mbere mu Gace ka kabiri.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025, ni bwo hakinwe Agace ka Kabiri ka Grand Prix du 22 mé gakinirwa ku kirwa cya Martiquea. Abakinnyi bakoze intera y’ibilometero 130, baturuka Rivière Pilote kugera Sainte-Anne.

Byukusenge Patrick wakiniraga ikipe ya Pédale Pilotine yo muri Martinique, ikirwa cyo mu Bufaransa, yabashije kwitwara neza muri iri siganwa ayobora bagenzi be akoresheje amasaha atatu, iminota 22 n’amasegonda icyenda. Tuyizere Etienne bakinana yasoreje ku mwanya wa gatanu.

Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ yabaye uwa karindwi, aba uwa kabiri ku rutonde rusange ruyobowe n’Umufaransa Nuror Laurent, ndetse aba n’umukinnyi mwiza ahazamuka.

Abakinnyi 66 ni botangiye gukina aka gace, abagera kuri 60 akaba ari bo basigayemo bagomba gukina Agace ka Gatatu kareshya n’Ibilometero 94,2.

Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ na Tuyizere Étienne, bose bari i Burayi aho bazamara amezi atanu bakina amasiganwa atandukanye, banitegura Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda muri Nzeri 2025.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Habaye ihererekanya ry’infungwa z’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya
Next Article UEFA Women’s Champions League: Ibyananiye Arsenal y’abagabo ikipe y’abagore ibigezeho
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Prezida Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal y’abagore yegukanye ‘Women Champions League 2025’
May 25, 2025
Ikipe y’abangavu ya APR WFC yegukanye igikombe cya Shampiyona
May 25, 2025
U Burusiya ntabwo bushyigikiye na gato ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine bibera i Vatican
May 24, 2025
Sukhoi, Kajugujugu n’ibifaru ku Kibuga cy’Indege cya Goma, nibura umuturage abarirwa imbunda ebyiri
May 24, 2025
Weasel yageze i Kigali, avuga ko agiye kwerekanwa kwa Sebukwe
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Rayon Sports yemeye gushyira agapira hasi igakina na Mukura Vs

Nyuma y’uko ubujurire bwa Rayon Sports buteshejwe agaciro iyi kipe yatangaje ko nubwo rwose itakiriye neza ndetse ngo yemere ibyemezo…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Kera kabaye Putin yemeye kuganira na Ukraine

Perezida w’u Busiya Vladimir Putin yatangaje ko u Burusiya bwiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine butabanje gushyiraho amananiza. Prezida w’U Burusiya…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Arsenal ntiwayituma cyangwa ni Premier Legue itoroshye?

Kuwa 2 Taliki 08 Mata ni bwo Ikipe ya Arsenal yakinaga irushanwa rya UEFA Champions League aho yakiriye Ikipe Real…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Dore intwaro karahabutaka ituma ibihugu byo mu Burayi bitinya Uburusiya

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2025, Uburusiya bwizihizaga imyaka 80 butsinze Abanazi bari bayobowe na Adolphe Hitileri wari wateye icyitwaga…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?