The Ben yongeye guhurira ku rubyiniro na Diamond bakoranye indirimbo ‘Why’, batanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki bari bahuriye i Ntungamo muri Uganda mu ijoro ryo ku wa 24-25 Gicurasi 2025.
Iki gitaramo cyiswe “The Coffee Marathon Concert” cyakurikiye isiganwa ku maguru ryabaye ku manywa, hagamijwe ubukangurambaga bwo gufasha abagore bahinga ikawa kwikura mu bukene.
Ni igitaramo cyagaragayemo abahanzi bo muri Uganda banyuranye nka Bebe Cool, Eddie Kenzo n’abandi babanjirije The Ben wagiye ku rubyiniro akaririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, The Ben yabanje gusubira mu rwambariro ategereza ko Diamond agerwaho kugira ngo baze kuririmba indirimbo ‘Why’ bahuriyemo.
Ubwo Diamond yari ku rubyiniro, yahamagaye The Ben bafatanya kuyiririmba bishimisha ibihumbi n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bari bakoraniye mu kibuga cyari cyateguwe kuberamo iki gitaramo.
The Ben ataramiye i Ntungamo muri Uganda nyuma y’uko ku wa 17 Gicurasi 2025 yari yakoreye igitaramo gikomeye i Kampala.


