Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage PSD, batoye abarihagarariye ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba barimo Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.
Ni amatora yabereye mu Karere ka Karongi tariki 24 Gicurasi 2025, ahari hateraniye abayoboke ba PSD baturutse mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba.
Twagirimana Jonas wari usanzwe ari Perezida w’iri shyaka mu Ntara y’Iburengerazuba niwe wongeye kugirirwa icyizere, atorwa ku majwi 23 kuri 34, ahigitse Sendanyoye Marcel wagize amajwi 11.
Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Imfurayabo Alice wagize amajwi 27, ahigitse Sendanyoye wari wongeye kwiyamamariza uyu mwanya nyuma yo kubura amajwi ku wa Perezida.
Umwanya w’Umunyamabanga wegukanywe na Mushobozi Evode wagize amajwi 22, ahigitse Mukashema Benilde wagize amajwi 12.
Nyuma yo gutorwa, Twagirimana yashimiye abamugiriye icyizere, abasaba kumushigikira bakabyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari muri iyi ntara by’umwihariko ari mu bukerarugendo.
Ati “Inshingano muntoreye zirakomeye, ariko nimumfasha kuzishyira mu bikorwa zizoroha. Ndabasaba ubufatanye kandi nidushyira hamwe tuzagera ku iterambere rirambye dushingiye ku mahirwe ari mu Ntara yacu y’Uburengerazuba cyane cyane ashingiye k’ubukerarugendo”.
Yabasabye gukora ibikorwa binyuranye bishingiye kuri ubwo bukerarugendo, kugira ngo abagana iyi ntara bagire icyo babasigira.
Muzana Alice usanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko akaba n’Umubitsi Mukuru wa PSD ku rwego rw’igihugu yashimiye abatowe icyizere bagiriwe, abasaba kwegera abayoboke b’ishyaka no kubakangurira kwitabira gahunda za Leta.
Ati “Turabasaba kwegera abayoboke bacu muhereye ku mudugudu aho mutuye mubakangurira kwitabira gahunda z’igihugu zinyuranye cyane mugendeye kuri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 hashingiwe ku nkingi zayo arizo ubukungu, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage”.
Yakomeje avuga ko “Turabifuzaho umurava uruta uwo mwari musanganywe kugira ngo iyo gahunda izagerweho dore ko hari na byinshi biyikubiyemo biri muri manifesito y’ishyaka ryacu”.
Ishyaka PSD ryashinzwe ku wa 01 Nyakanga 1991. Ryagize uruhare rugaragara rifatanyije n’indi mitwe ya politiki mu gutuma imiyoborere mibi ihagarikwa mu Rwanda no kwimakaza imiyoborere myiza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ishyaka PSD ryemera ko ubufatanye n’ubwuzuzanye mu miyoborere y’Igihugu kandi idaheza ari yo nzira iboneye y’iterambere rirambye.