igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Bruce Melodie na BNXN basusurukije abakunzi ba muzika muri BK Arena nyuma y’imikino ya BAL 2025
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Bruce Melodie na BNXN basusurukije abakunzi ba muzika muri BK Arena nyuma y’imikino ya BAL 2025
IMYIDAGADURO

Bruce Melodie na BNXN basusurukije abakunzi ba muzika muri BK Arena nyuma y’imikino ya BAL 2025

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 25, 2025 9:40 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, abahanzi bakomeye Bruce Melodie wo mu Rwanda na BNXN wo muri Nigeria, basusurukije imbaga y’abitabiriye imikino ya BAL (Basketball Africa League) muri BK Arena

Iki gitaramo cyakurikiye umukino wari wahuje Al Ahli Tripoli na APR BBC, warangiye Al Ahli itsinze ku manota 106 kuri 102, mu mikino ya Nile Conference. BK Arena yari yakubise yuzuye abafana bari baturutse impande zose z’igihugu no hanze yacyo.

Mu gutangira igitaramo, habanje itsinda ry’ababyinnyi n’abahanzi bo muri Sherrie Silver Foundation na Ishami Talents, bashyushya abari bitabiriye igitaramo mbere y’uko abahanzi b’imena baza ku rubyiniro.

Bruce Melodie yinjiriye ku rubyiniro mu buryo budasanzwe ahagana saa 2:30 z’ijoro (8:30 PM), yambaye imyenda y’umweru n’ingofero ya casque, ari kumwe n’itsinda rinini ry’ababyinnyi. Nyuma yaho, ababyinnyi be bamukuramo iyo myenda y’umweru asigarana iy’umutuku, maze aratangira kuririmba.

Yatangiye aririmba indirimbo ye Bado, ashima abafana n’abamufashije muri muzika. Yakomereje ku ndirimbo nka Ikinya, Ikinyafu, When she’s around yakoranye na Shaggy, Katerina, Katapila, Saa Moya na Rosa iri mu zakunzwe cyane kuri album ye nshya Colourful Generation. Yasoje igitaramo cye aririmba Fou de Toi, Igitangaza, Sawa Sawa, Kungola na Henzapu, aherekejwe n’amashyi menshi.

Nyuma gato yahise akurikirwa na BNXN wo muri Nigeria, nawe wagaragarijwe urukundo rudasanzwe n’abafana. Yatanze ibyishimo abinyujije mu ndirimbo ze zakunzwe nka Bae Bae yakoranye na Ruger, Ole, Phenomena, Outside, Finesse na Gwagwalada, yakoranye na Kizz Daniel na Seyi Vibez.

Igitaramo cyasojwe hafi saa yine n’igice z’ijoro (10:30 PM), Zuba Mutesi wari umushyushyarugamba ashimira abitabiriye igitaramo, anabatumira ku mikino isoza icyiciro cya BAL 2025 kuri iki Cyumweru.

Imikino isoza irushanwa izatangira saa 14:30 ubwo Al Ahli izaba ihanganye na MBB-South Africa, mbere y’uko APR BBC ihura na Nairobi City Thunder saa 17:30.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ishyaka PSD ryatoye abarihagarariye mu Ntara y’Iburengerazuba
Next Article Dr Jose Chameleone yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hamwe na murumuna we Weasel
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025
Senior Manager Ecosystem and Value Chain Banking at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025
Hatangiye kumvwa abatangabuhamya mu rubanza ruregwamo Jair Bolsonaro wahoze ayobora Brésil
May 25, 2025
Uganda yaciye umubano w’ubufatanye n’u Budage mu bya gisirikare
May 25, 2025

You Might Also Like

IMYIDAGADURO

Byinshi wamenya kuri ’album’ nshya Mariya Yohana yahimbiye Perezida Kagame n’Inkotanyi

Umuhanzikazi Mariya Yohana umaze igihe kinini ari umwe mu bafite izina rikomeye mu Rwanda, agiye kumurika album ye ya kabiri…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Rurageretse hagati ya Sean “Diddy” Combs na Cassie bakundanye

Sean “Diddy” Combs ashaka kugaragaza ko we na Cassie bari babanye mu rukundo rurimo urugomo, ndetse ibintu byose byagiye biba…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

SZA yashimiye Beyonce wamuremeye

SZA yasobanuye uburyo ashimira Beyonce utaramusabye amafaranga ava ku ndirimbo ‘Listen’ iri kuri album yitwa’SOS’ yagiye hanze mu 2022. SZA…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

Uwari uhagarariye u Bwongereza muri Miss World yivanye muri iri rushanwa.

Milla Magee wari uri mu bakobwa bahanganiye ikamba rya Miss World 2025, ahagarariye Ubwami bw’u Bwongereza yivanye muri iri rushanwa.…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?