Umuhanzi ukomoka muri Uganda kuri ubu uri mu Rwanda Jose Chameleone na murumuna weWeasel, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ibi babikoze nyuma yo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru giteguza igitaramo Jose Chameleone azakorera Mujyi wa Kigali ku wa 25 Gicurasi 2025.
Jose Chameleone na Weasel ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, baganirijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma bunamira abahashyinguwe ndetse bashyira indabo ku mva.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kandi , Jose Chameleone yavuze ko yishimiye iterambere yasanze mu Rwanda cyane cyane Nyamirambo, dore ko ari naho yabaga ubwo yari akiba i Kigali.
Yagize ati “Nkigera inaha nafashe imodoka njya gutembera i Nyamirambo, uwari utwaye ninjye wamuyoboraga […] ntewe ishema n’uko nahasanze, hari iterambere ryiza cyane.”
Imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure mu mpande zose z’abazakigiramo uruhare haba aba bahanzi ndetse n’abari kugitegura, nk’uko babigaragaza.

