Bamwe mu bafana bari baje kureba umukino wa Muhazi United na APR FC bateye amabuye abashinzwe umutekano kuri Stade ya Ngoma, abanfi badukira imodoka yari itwaye abafana ba APR na yo bayitera amabuye, gusa ntawabikomerekeyemo.
Byabereye kuri Stade ya Ngoma ubwo hakinwaga umukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wasize APR FC yegukanye igikombe cya Shampioyona ku nshuro ya 6 yikurikiranya, ubwo yari imaze gutsinda Muhazi United 1-0.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ubwo umukino wari urangiye, agaragaza abafana bamwe bari gutera amabuye abashinzwe umutekano inyuma ya Sitade, abandi bari kurira uruzitiro rw’iki kibuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo iyi sitade iherereyemo, Singirankabo Jean Claude, yavuze ko we ubwe yavuye muri iyi stade nyuma y’abandi kandi ko nta kibazo na kimwe kidasanzwe cyagaragaye kuri uyu mukino.
Yakomeje avuga ko abo bafana bateye amabuye bashobora kuba bashaka gusimbuka uruzitiro ngo binjire muri Stade gusa n’amabuye bateraga ku bw’amahirwe ntawabikomerekeyemo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, na we yahamije ko aba bateraga amabuye ari abafana bashakaga gusimbuka uruzitiro ngo binjirire batishyuye ngo barebe uyu mukino ku buntu mu gice cy’inyuma, gusa abashinzwe umutekano bagatabarira hafi.
yagize ati “Ni abasore bashakaga kwinjira muri Stade ahagana inyuma, rero hari hariyo abashinzwe umutekano kuri Stade bababuzaga kurira ngo binjirire ubuntu, bateye amabuye rero kugira ngo abo bantu bagende hanyuma basimbuke binjirire. Polisi yaje kuhagera ba bantu bahita barekera aho nta kibazo kidasanzwe cyabaye.’’
Si kuri stade ya Ngoma gusa kuko ubwo abafana ba APR FC bari bageze mu Murenge wa Kabarondo mu isantere yaho bataha, imodoka imwe yatewe amabuye ikirahure kirameneka gusa nanone ntihagira uwo akomeretsa.
