Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, François Bayrou, yaciye bugufi, avuga ko agiye gusuzuma imyanzuro y’amavugurura yasabwe n’abashoferi ba ‘taxi’ basanzwe batwara abarwayi babajyanye kwa muganga.
Ni nyuma y’uko abo bashoferi bateguje imyigaragambyo ikomeye, irimo gufunga imihanda ijya ku bibuga by’indege mu Mujyi wa Paris no ku bindi bikorwaremezo bikomeye nk’ahakinirwa amarushanwa ya tennis azwi nka ‘Roland Garros’.
Guverinoma y’u Bufaransa yashyizeho amavugurura ajyanye n’amafaranga abatwara abarwayi bagomba guhabwa, mu buryo bwo guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi, akaba amwe mu gihugu.
Ni amavugurura azatangira gukora mu mpera za 2025, icyakora abashoferi ntabwo babyishimiye na gato kuko bavuga ko bizagabanya ayo binjizaga kandi ari ho bakuraga amaronko.
Bagaragaje ko ayo mavugurura akwiriye gusuzumwa hagafatwa imyanzuro itagize uwo igushamo, bitaba ibyo bagakora imyigaragambyo ikomeye irimo no gufunga imihanda igana kuri bimwe mu bikorwaremezo bikomeye.
Abonye ko byakomeye, Minisitiri w’Intebe François Bayrou yaganiriye n’amashyirahamwe yabo, yemeza ko bagiye gusuzuma ayo mavugurura.
Ati “Tugiye kureba kuri buri ngingo igize ibyo byemezo n’ingamba zishobora gufatwa mu byumweru biri mbere, turebe uburyo twabiha umurongo. Bafite ibitekerezo bitandukanye bigaragaza uko na bo bakwizigamira.”
Abo bashoferi bari bakamejeje ku buryo imodoka zirenga 1200 zari zaparitswe mu gice giherereyemo ibiro bya Minisiteri y’Ubwikorezi i Paris, bagaragaza ko nibatumvwa, nta kabuza bakora imyigaragambyo ikomeye.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abatwara izo modoka mu Bufaransa, Emmanuelle Cordier, yagize ati “Turasaba ko iyo myanzuro yahagarikwa, ubundi baze tuganire turebe icyafasha buri ruhande.”
Mu Bufaransa ubusanzwe umurwayi ujyanywe kwa muganga na atanga Amayero 17. Ubwishingizi mu kwivuza bwishyura 55% andi akishyurwa n’umurwayi. Icyakora ayo ni yo atagibwa munsi ahubwo aba ashobora kwiyongera bijyanye n’intera.