igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Inyandiko z’umuvandimwe wa Papa Léon XIV zateje ururondogoro mu batuye Isi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Inyandiko z’umuvandimwe wa Papa Léon XIV zateje ururondogoro mu batuye Isi
AMAKURU

Inyandiko z’umuvandimwe wa Papa Léon XIV zateje ururondogoro mu batuye Isi

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 25, 2025 12:41 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Inyandiko Louis Prevost, umuvandimwe wa Papa Léon XIV, yashyize ku mbuga nkoranyambaga zigaragaramo ivangura no kwibasira abanyapolitiki barimo Barack Obama na Nancy Pelosi, zikomeje kurikoroza.

Ubutumwa Louis Prevost yakunze gushyira kuri Facebook, bwiganjemo ibitekerezo by’ivangura ndetse yanakunze kwibasira abanyapolitiki bakomeye muri Amerika.

Yibasiye abarimo Barack Obama wahoze ari Perezida aho yavuze ko we n’ishyaka ry’Aba-democrates, bashaka gusenya imiyoborere ya Amerika no kuyihindura igihugu gishingiye ku butegetsi bwa gikoloni.

Ntiyagarukiye aho, kuko yanavuze ko Nancy Pelosi wahoze ayobora Inteko Nshingamategeko ari “umugore w’inda nini”.

Prevost kandi utaratinyaga kuvuga icyo atekereza, yavuze ko abashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina, ari “abantu batari mu murongo wa politiki isobanutse.”

Ni ubutumwa uyu mugabo yagiye yandika mu bihe byashize mbere y’uko murumuna we aba Papa.

Icyakoze ubwo Louis Prevost yandikaga ibi byose kuri Facebook ntabwo byateraga impaka cyane, ahubwo byafashe indi ntera ubwo umuvandimwe we, Robert Francis Prevost yabaga Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, ahagabwa izina rya Papa Léon XIV.

Iki gihe nibwo inyandiko za Louis Prevost zatangiye kurikoroza, aho benshi banengaga ibitekerezo bye, abandi bakibaza uburyo umuvandimwe wa Papa yandika ibintu nk’ibyo.

Mu kwisobanura, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru New York Times, Louis Prevost yemeje ko atandukanye n’umuvandimwe we Papa, kandi ko batemeranya ku bintu bimwe na bimwe, bityo ko abantu batagakwiriye gutangazwa n’ibyo yanditse ku mbuga mu bihe byashize.

Nyuma yo kubona ko izi nyandiko ze zikomeje guteza impaka, Louis Prevost yahise azisiba ku mbuga nkoranyambaga.

Yanaje kubisabira imbabazi ubwo yari mu kiganiro cya Piers Morgan Show kuri YouTube.

Yagize ati “Sinatekerezaga ko ibyo nashyizeho bizagira ingaruka zikomeye, ariko kuva icyo gihe, ndicuza ibyo navuze”.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umunyemari Elon Musk yatangaje ko yasezeye akazi yari afite muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Next Article Abihishe inyuma y’ubujura bwakorewe Kim Kardashian i Paris bakatiwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025
Senior Manager Ecosystem and Value Chain Banking at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

U Bushinwa bwohereje abandi bantu batatu mu isanzure binyuze mu mushinga wa Shenzhou-20

Ku wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’u Bushinwa gishinzwe iby’isanzure (CNSA) cyohereje abandi bantu batatu mu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Hamenyekanye agace abarwanyi ba AFC/M23 bikuyemo ko muri Kivu y’Amajyepfo

Abarwanyi b’umutwe wa M23, ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), bivanye mu gace ka Luhihi gaherereye muri teritwari…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda bakomeje kwigarurira isoko rya sinema mpuzamahanga

Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda baba mu mahanga bari kwigaragaza mu buryo budasanzwe. Nubwo yakuriye mu…

3 Min Read
AMAKURU

Abari n’abategerugori bo mu Ngabo z’u Rwanda bari muri UNMISS bigishije ababyeyi bo muri Sudani y’Epfo gutegura indyo yuzuye

Abari n’abategarugori bo mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwa Loni bwo kugarura Amahoro muri Sudani y’Epfo, bahaye amahugurwa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?