AFC/M23 yanyomoje amakuru aherutse gutangazwa n’Umujyanama Mukuru mu Butumwa bwo kugarura Amahoro muri RDC (MONUSCO), ushinzwe kurinda abasivile, Teohna Williams.
Ku wa 22 Gicurasi 2025, Teohna Williams yabwiye umuryango mpuzamahanga ko umutekano wabaye mubi cyane i Goma kurusha uko wari umeze mbere y’uko AFC/M23 ibohora uwo mujyi.
Mu itangazo AFC/M23 yanyujije kuri X, ku wa 25 Gicurasi 2025, yavuze ko ibyo ari ibinyoma biri kugirwamo uruhare n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi n’abambari be bo muri MONUSCO.
Itangazo rirakomeza riti “Ibyo bikorwa bibi bigamije gutesha agaciro ibiganiro bya Doha ndetse no guhisha ibikorwa by’ubushotoranyi byakozwe n’ubutegetsi (bwa Tshisekedi) inshuro nyinshi, birimo n’ibyo kuduca ruhinga nyuma. Urugero ni ibitero byo ku wa 11 no ku wa 12 Mata 2025 byagabwe mu Mujyi wa Goma”
Mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira ku wa 12 Mata, mu bice bigize uburengerazuba bwa Goma birimo Mugunga, Kyeshero no mu gace ka Lac Vert humvikanye amasasu menshi, nyuma y’aho bivuzwe ko hari amabandi yinjiye muri uyu mujyi.
Nyuma Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto, yasobanuye ko ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo ari bo bagerageje kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23, ariko bahita basubizwa inyuma.
AFC/M23 yakomeje igaragaza ko “ibyo binyoma byaturutse ku muntu uhora abogamira ku ruhande rumwe, bidashobora kuyobya abazi ukuri.”
Iri huriro ryagaragaje ko mbere y’uko ingabo zaryo zibohora Umujyi wa Goma, wari ukikijwe n’inkambi z’impunzi z’abaturage batandukanye bakuwe mu byabo, bikozwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC.
Ryavuze ko abo basivile bifashishwaga nk’ingabo ikingira izo ngabo zo ku ruhande rwa Congo, bigashimangirwa n’uko zashyiraga imbunda nini rwagati mu baturage, bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Riti “Uyu munsi twakoze uko dushoboye ubu abaturage bose bamaze gusubizwa mu byabo amahoro.”
AFC/M23 yagarutse ku buryo mbere Umujyi wa Goma wari isibaniro ry’ibihumbi by’abantu bitwaje intwaro baba abasirikare n’abasivile, bigatuma uwo mujyi urangwamo urugomo n’ubugizi bwa nabi bya buri munsi.
Riti “Umujyi wari ahantu urupfu rwimitswe, abaturage bicwa umunsi ku wundi ku manywa y’ihangu, guhohotera abagore byarahawe intebe, gushimuta abantu hashingiwe ku miterere y’abantu, imvugo z’urwango, ibitero bishingiye ku moko, kurya abantu ku manywa y’ihangu, ndetse no gukwirakwiza intwaro mu baturage.”
AFC/M23 yavuze ko ibyo byaha byose byabaga ingabo za MONUSCO zaje mu butumwa bw’amahoro zirebera, ndetse igaragaza ko Williams atigeze na rimwe abyamagana nk’umuntu ushinzwe kurengera abasivile.
AFC/M23 yibukije uburyo bashoboye guhagarika ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ibintu bigasubira ku murongo, bigatuma abo mu Mujyi wa Goma bongera guhumeka, ubuzima bukagaruka, amahoro agahinda.
Iryo huriro ryemeje ko n’ubu rigikomeje ibikorwa byo kubungabunga umutekano ndetse no gukusanya intwaro zanyanyangijwe mu basivile na cyane ko ari zo zifashishwa ahanini mu bugizi bwa nabi.
AFC/M23 kandi yagarutse kuri Zenon Mukongo uhagarariye RDC muri Loni, uherutse kwandikira Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi, ko iri huriro ryigaruriye ibice bya Kishishe, Bambo, na Luwhinja mu 2025.
Mu guhinyuza iyo baruwa yanditswe ku wa 23 Gicurasi 2025, AFC/M23 yifashishijwe itangazo ry’Igisirikare cya Congo ryo ku wa 12 Mata 2025 ryasinyweho n’Umuvugizi wacyo, Gen Sylvain Ekenge.
Iryo tangazo ryagaragazaga ibice Ingabo za RDC zigenzura, icyakora ntihashyirwamo n’ibyo bice biherutse kugarukwaho na Amb Zenon Mukongo.
Mu itangazo AFC/M23 yakomeje iti “Abantu bakwiriye kumenya ko ibice bya Kishishe na Bambo tubigenzura kuva mu Ugushyingo 2022.”
Iri huriro ryagaragaje ko ryamaganye ibyo birego bya RDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo na Williams uhora arajwe ishinga no gutesha agaciro intambwe nziza ikomeje guterwa i Goma.
Yibukije uburyo Goma yari yarabaye isibaniro ry’ibibi kandi MONUSCO na RDC barebera, ariko bakarwana ku baturage bakabafasha gusubira mu byabo no gukomeza kubarindira umutakano.
Iryo huriro ryagaragaje ko ibirego bya Mukongo binyomozwa na n’inyandiko z’Igisirikare cya RDC, bigaragaza ubunyangamugayo buke bw’ubutegetsi bwa RDC, risaba umuryango mpuzamahanga kutarangazwa n’ibyo binyoma, ahubwo ugakomeza gushyigikira inzira iganisha ku mahoro arambye.