Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Miley Cyrus, yatangaje ikibazo cy’ubuzima afite, asobanura ko kunywa inzoga no itabi akiri muto byabigizemo uruhare runini.
Mu kiganiro cyimbitse yagiranye na Zane Lowe wa Apple Music, umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo Used To Be Young, Miley Cyrus, yatangaje ko arwaye indwara ya Reinke’s edema.
Reinke’s edema ni indwara ifata imirya y’amajwi, ikunze kugaragara ku bantu bamaze igihe kirekire banywa itabi. Iyi ndwara iterwa n’uko ubuso imiyoboro y’amajwi isa n’iyuzura amazi, bigatuma iyo mirya ibyimba.
Ariko, Cyrus yavuze ko indwara ye ifite aho ihuriye n’uko yavutse m.
Yanasangije abamukurikira ko atizeye cyane gukorerwa operation, kuko ishobora gutuma atakaza ijwi rye burundu mu gihe baba bayimukoreye.
Yagize ati: “Mfite Reinke’s edema, Kandi kuba mfite imyaka 21, nkajya ndara, nywa inzoga, nkanywa itabi, nkajya mu birori nyuma ya buri gitaramo, byangizeho ingaruka zirimo niyi ndwara.”
“Ariko kandi, mu gihe cyanjye, si byo byayiteye. Ijwi ryanjye ryahoraga rimeze gutya – ni kimwe mu bigize imiterere yihariye y’umubiri wanjye.
Mfite igice kinini cy’ikibyimba (polyp) ku mirya y’amajwi, kandi siniteguye na rimwe kugikuraho, kuko amahirwe yo kubyuka nyuma ya operation ntakivuga nk’uko nsanzwe, niyo menshi rero siniteguye kuba nabaga.”