igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025
IMYIDAGADURO

Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 25, 2025 9:58 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yegukanye igihembo cy’indirimbo mpuzamahanga ya Gospel y’umwaka (Best International Gospel Song), mu birori by’ibihembo bya Tanzanian Gospel Music Awards byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025, mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam

Mbonyi yatsindiye iki gihembo binyuze ku ndirimbo ye “Sikiliza”, yashyizwe hanze mu 2024. Iyo ndirimbo yakunzwe cyane hirya no hino mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, ikamamara ku mbuga nkoranyambaga no ku maradiyo atandukanye.

Mu guhabwa iki gihembo, Israel Mbonyi yasize inyuma abahanzi bakomeye mu njyana ya Gospel ku mugabane wa Afurika, barimo Mercy Chinwo na Pastor Nathanael Bassey bo muri Nigeria, Rev. Benjamin Dube wo muri Afurika y’Epfo ndetse na Evelyn Wanjiru wo muri Kenya.

Ibihembo bya Tanzanian Gospel Music Awards biba buri mwaka, bigamije guteza imbere no guhemba impano zihiga izindi mu muziki wa Gospel mu Karere no ku rwego mpuzamahanga. Ni kimwe mu marushanwa akurikirwa n’abantu benshi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu rwego rwo kugera ku bakunzi benshi bo mu karere, Mbonyi aherutse kongera imbaraga mu kuririmba mu rurimi rw’Igiswahili. Indirimbo nka Nitaamini na Sikiliza zamufashije kwagura umuziki we, bituma agera ku rwego rw’ibyamamare byo mu bindi bihugu.

Igihembo yahawe ni ikimenyetso cy’uko ibikorwa bye birimo gutanga umusaruro ukomeye, ndetse kikaba ari intangiriro y’urugendo rushya mu muziki wa Gospel mpuzamahanga.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
Next Article Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Zelensky yikomye Amerika ikomeje guceceka kandi ibitero by’u Burusiya bibahora ku mutwe
May 26, 2025
Rc Berkane yambuye Simba SC igikombe cya CAF confederation Cup
May 26, 2025
Nubwo ari mu buroko, Tundu Lissu yagizwe Visi Perezida w’Umuryango uharanira Demokarasi muri Afurika
May 26, 2025
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa
May 26, 2025
Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Nyina wa Beyoncé arwaye indwara ya kanseri y’ibere

Tina Knowles umubyeyi wa Beyoncé yavuze uko yaje kurwara kanseri y'ibere n'uko yaje kwivuza akaza gukira. Ku nshuro ya mbere…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

”Goma hari umutekano udasanzwe” amagambo ya Bwiza

Umuhanzikazi Bwiza yishimiye umutekano yasanze mu mugi wa Goma aho aherutse muri iyi minsi asangiza abantu uko Goma yamunyuze Umuhanzikazi…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADUROMU MAHANGA

Uburwayi bwa Jose Chameleone bwatewe n’inzoga nyinshi

Jose Chameleone, umuhanzi wo muri Uganda umaze iminsi mu bitaro muri Leta Zunze za Amerika, yemeje ko indwara yo kubyimba…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Aba DJs (abavanga imiziki) bazajya bishyura abahanzi mbere yo gucuranga indirimbo zabo – Dr. Utumatwishima 

Nk’uko Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) yabitangaje hagiye gushyirwaho ikigo gikusanya umubare w’abakoresheje ibihangano by’abahanzi nta burenganzira babiherewe, bazage bishuzwa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?