igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Joseph Kabila yagarutse mu mujyi wa Goma, ahabwa ikaze n’abayobozi ba M23
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Joseph Kabila yagarutse mu mujyi wa Goma, ahabwa ikaze n’abayobozi ba M23
AMAKURU

Joseph Kabila yagarutse mu mujyi wa Goma, ahabwa ikaze n’abayobozi ba M23

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 26, 2025 9:10 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Amakuru aturuka mu bayobozi b’umutwe wa M23 (AFC/M23) aravuga ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yageze mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bw’igihugu.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe ugenzura igice kinini cy’umujyi wa Goma, yanyujije ubutumwa kuri X yahoze ari twitteryagize ati: “Tumwifurije urugendo rwiza mu bice byamaze kubohorwa.”

Na none, Col Willy Ngoma, umuvugizi w’igisirikare cya M23, yemeje aya makuru, avuga ko “Kabila ni umusirikare wa rubanda”, agaragaza ko bashimishijwe no kuba yagarutse mu karere.

Corneille Nangaa, uyobora ihuriro AFC/M23, na we yasohoye itangazo ryemeza ko yakiriye neza iri garuka rya Kabila mu gihugu cye, avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka amahoro n’ubwiyunge mu Burasirazuba bwa RDC.

Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa ntiburagira icyo butangaza kuri uru rugendo, ndetse na Joseph Kabila ubwe ntiyigeze atangaza ko yamaze kugera i Goma, uretse amagambo yavuze ku wa gatanu nijoro avuga ko “azajyayo vuba”.

Uru rugendo rushobora gutuma hibazwa byinshi ku ruhare rwa Kabila mu bibera mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane muri iki gihe M23 ifite ijambo rikomeye muri ako karere.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Donald Trump yise mugenzi we w’Uburusiya umusazi nyuma y’igitero gikaze yagabye kuri Ukraine
Next Article Merkel yaburiye u Burayi ko bushobora gusenyuka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

AFC/M23 yahakanye imibare yatangajwe na Leta ya Congo ku bapfiriye mu rugamba rwo gufata Goma
May 31, 2025
U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha ikoranabuhanga harimo na Drone
May 31, 2025
“Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we
May 31, 2025
Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Gikombe cy’Isi cya 2026
May 31, 2025
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo bagabye ibitero bikomeye i Kabare

Ingabo zirimo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi na…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Bertrand Bisimwa ashinja Leta ya RDC gufatanya na FDLR no kuyihishira

Perezida wa M23 ushinzwe politiki, Bertrand Bisimwa, yashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuba igikoresho cy’umutwe w’iterabwoba…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Muyaya abona kujya I Goma kwa Kabila ari ubugambanyi

Taliki 18 Mata 2025, ni bwo Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yageze i Goma…

1 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa Ababikira rikomeje kugirwa ibanga muri Kiliziya Gaturika

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?