igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abahagarariye AFC/M23 mu biganiro by’amahoro basubiye muri Qatar
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abahagarariye AFC/M23 mu biganiro by’amahoro basubiye muri Qatar
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Abahagarariye AFC/M23 mu biganiro by’amahoro basubiye muri Qatar

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 5, 2025 5:31 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Ni ibiganiro by’amahoro bimaze igihe kirenga ukwezi bibera muri Qatar, ngo harebwe ko hagaruka agahenge ndetse hahoshwe umwuka mu hagati y’impande zombi haba urwa Leta ndetse n’uyu mutwe wa M23.
Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, hamwe n’itsinda arangaje Imbere bageze muri Qatar mu mpera z’icyumweru gishize, mu gihe abahagarariye Leta ya RDC bari bamazeyo iminsi 2.
Uku guhura kw’impande zombi kwaherukaka kuba tariki ya 23 Mata 2025 ubwo basinyaga amasezerano yo guhagarika imirwano, babifashijwemo na Qatar.
Amakuru avuga ko abahagarariye impande zombi baba bahuye kuri iki cyumweru taliki 4 Gicurasi 2025, ariko ikitamenyekanye ni ingingo baganiriyeho.
Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yari yarivugiye ko itazigera igirana imishyikirano iyo ayi yo yose na AFC/M23 gusa nyuma y’aho abarwanyi b’iri huriro bafashe umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama na Bukavu muri Gashyantare noneho Leta yemeye ko inzira y’ibiganiro.
Mu byo impande zombi zemeranyije harimo ko ibyo ziganira bigomba kugendera mu murongo watanzwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) ubwo bahuriraga muri Tanzania muri Gashyantare 2025.
Nubwo ibi biganiro bya Qatar bisubukuwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ho imiryano irakomeje. Ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo rikorana na Leta ya RDC rishinjwa gushaka gushaka kuzambya ibi biganiro kuko ngo na ryo ryakabaye riri mu barebwa na byo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Icyiciro cya kabiri cy’ingabo za SADC zari zaroherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatashye mu ijoro kinyuze mu Rwanda
Next Article Amerika yatangiye gutegura amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n’ibiza bagiye gukorerwa ikintu gikomeye
May 23, 2025
U Bufaransa bwamaganye ibirego bya Israel, buvuga ko iri kubiba urwango
May 23, 2025
Abantu barenga ibihumbi 10 basanzwemo indwara ya Malariya mu Mujyi wa Kigali
May 23, 2025
Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko u Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira abimukira bazava muri Amerika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yemeje ko u Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira abimukira bo muri Leta Zunze…

3 Min Read
AMAKURU

Rwezamenyo: Abaturage batewe ubwoba n’abajura basigaye babategera mu nzira bakabambura bakabatera n’ibyuma

Abaturage bo mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, baravuga ko batewe ubwoba n'abajura basigaye babategera mu nzira bakabambura rimwe…

1 Min Read
AMAKURU

Rutsiro: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster 2 zagonganye

Imodoka ya sosiyete ya Kivu Belt na Virunga Express zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zagonganiye mu Karere ka Rutsiro,…

1 Min Read
AMAKURU

Umusore wo mu Karere ka Rutsiro nyuma yo gusambanya abana babiri yaburiwe irengero

Mu Murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, haravugwa umusore w’imyaka 20 ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa b’imyaka 12…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?