Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, abakozi babiri ba Ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishwe barashwe ubwo bari mu nzira bavuye mu gikorwa cyabereye kuri United States Holocaust Memorial Museum, inzu ndangamurage y’Abayahudi iherereye i Washington, DC
Nk’uko byatangajwe n’umuyoboro wa France24, Elias Rodriguez, umugabo ukomoka i Chicago, ni we ukekwaho kuba yararashe aba bakozi. Yahise atabwa muri yombi na polisi ya Washington. Ubwo yagezwaga kuri sitasiyo ya polisi, yumvikanye avuga amagambo arimo uburakari n’ubushotoranyi, agira ati: “Mubohore Palestine.”
Abaguye muri iki gikorwa ni Yoni Kalin, umusore wari ugeze kure imyiteguro y’ubukwe, ndetse ngo yari aherutse kugura impeta yo gusaba umukunzi we ko bashyingiranwa, n’umugore witwa Katie Kalisher, bombi bari abakozi ba Ambasade ya Israel.
Ambasaderi wa Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yechiel Leiter, yemeje urupfu rw’aba bakozi ndetse agaragaza akababaro k’igihugu cye. Yavuze ko Israel iri mu gahinda kenshi ku bw’abo bakozi bayo bishwe mu buryo butunguranye kandi buteye ubwoba.
Perezida wa Israel, Isaac Herzog, nawe yamaganye bikomeye iki gikorwa, agisobanura nk’icy’urwango n’ingengabitekerezo yibasira Abayahudi n’Abanya-Israel. Ati:
“Iki ni igikorwa cy’urwango gishingiye ku ivangura no kwanga abaturage bacu. Turatekereza ku miryango y’ababuze ababo, ndetse dusengera n’abandi bakomerekeye muri iki gikorwa.”
Herzog yakomeje ashimangira ko umubano hagati ya Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzakomeza kuba umusingi ukomeye w’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba no guharanira umutekano w’abaturage.
“Tuzakomeza guhagarara hamwe nk’ibihugu by’inshuti. Iterabwoba n’urwango ntibizatsinda indangagaciro twubakiyeho”
Ubuyobozi bwa Amerika butegerejweho gutanga itangazo ku bijyanye n’iki gikorwa, ndetse no ku makuru arambuye ku iperereza ririmo gukorwa.