igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abamotari bongeye gusubizwa nyuma yo gusaba gukorerwa ubuvugizi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abamotari bongeye gusubizwa nyuma yo gusaba gukorerwa ubuvugizi
AMAKURU

Abamotari bongeye gusubizwa nyuma yo gusaba gukorerwa ubuvugizi

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 1, 2025 11:09 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, ni bwo Polisi y’u Rwanda, Urwego Ngengamikorere ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, baganiriye n’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto.

Abitabiriye inama baganiriye ku by’ingenzi biri mu mushinga w’itegeko rigena amabwiriza y’imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo uherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mata 2024.

Ibindi byaganiriweho ni isuku n’isukura, uruhare rw’abatwara abagenzi kuri moto mu kugabanya impanuka zo mu muhanda n’uburyo amafaranga y’ubwishingizi yagabanyuka ku bakora uyu mwuga barangwa n’imyitwarire myiza mu muhanda.

Ubwo yagezaga ijambo ku bamotari, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko hashyizweho parikingi 13 ziyongera ku zari zisanzwe zikoreshwa n’abakora uyu mwuga, kandi gahunda y’Umujyi wa Kigali ni ugukomeza kuzongera. Ibi biri mu byitezwe kugabanya amakosa abakora uyu mwuga bagwagamo yo gusiga cyangwa gukura abagenzi ahatemewe.

Gusa abamotari basabwe kurangwa n’isuku mu kazi ka bo ka buri munsi, bakirinda guta imyanda ahabonetse hose ndetse buri umwe akaba ijisho rya mugenzi we hagamijwe kugira “Kigali Irangwa n’Isuku.”

Mu minsi yashize nibwo kumbuga nkoranya mbaga hakwirakwiye amashusho agaragaza aba bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagagaza ko batishimiye imibereho barimo uyu munsi bitewe n’amategeko bashirwaho bamwe ndetse kandi banagagaje ko hari amafaranga menshi bacibwa nyamara batazi impamvu zayo basaba ko ibyo bikwiye guhinduka bikigwaho.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kabila agiye kwamburwa ubudahangarwa atabwe muri yombi afungwe
Next Article Amafunguro atunganyirijwe mu nganda akomeje kwivugana benshi cyane
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gen Muhoozi yigambye gufunga umurinzi wa Bobi Wine

Generale Muhoozi Kainerugaba umugaba mukuru w'ingabo za Uganda, yiyemereye ko yafunze Eddie Mutwe, umuyobozi w’abarinzi ba Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi…

1 Min Read
AMAKURUUBUREZI

École Belge de Kigali igomba guhagarika gukoresha porogaramu y’imyigishirize y’Ababiligi kuva muri Nzeri 2025

Minisiteri y'Uburezi ibinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 8 Mata 2025 yamenyejeshe Ishuri rya École Bilge de Kigali ko…

2 Min Read
AMAKURU

M23 yikomye bikomeye igisirikare cya Leta kubera ibitero babagabyeho

Ihururo AFC/M23 ryashinje Leta kugaba ibitero kubasivile no kurenga kumategeko y'agahenge bakagaba ibitero ku birindiro. Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Nigeria: Abasirikare 12 baguye mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko abasirikare bacyo 12 bishwe mu gitero gikomeye bagabweho n’abantu bitwaje intwaro mu burengerazuba bw’igihugu, hafi…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?