Abanyarwanda babiri, aribo Officer Cadet Mugisha Blaine na Yuhi Cesar bamaze gusoza amasomo ya gisirikare mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Sandhurst ho mu gihugu cy’Ubwongereza.
Officer Cadet Mugisha Blaine na Yuhi Cesar ni bamwe mu bagiriwe amahirwe yo ko herezwa mu gihugu cy’ Ubwongereza ngo bakomeze amasomo yabo ya gisirikare aho aba bambi bamaze gusoza aya masomo.
Businge Johnson ni ambassaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ubwongereza yagaragaje ko aba banyeshuri kuba bashoje amasomo yabo ya gisirikare ari ingirakamaro ku gihugu kuko hari icyo bungukiye muri ayo asomo ambasaderi ygize ati: “Dushimiye cyane ba Officer Mugisha Blaine na Yuhi Cesar. Muri ishema ry’Igihugu. Tubifurije ishya n’ihirwe.”
Umuhango wo gushikiriza impamyabumenyi z’abo banyeshuri wabaye tariki ya 11 Mata 2025 mu gihugu cy’u Bwongereza.
Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Sandhurst, ni rimwe mu mashuri makuru ya gisirikare yo mu Bwongereza kandi rikaba ari ryo shuri rikomeye ryigishirizwamo abasirikare bato batangira umwuga wa gisirikare mu Ngabo z’u Bwongereza.
Intego y’iryo shuri, nk’uko ryiyemeje, ni ukuba “Ikigo cy’Igihugu cy’icyitegererezo mu bijyanye no kuyobora.”Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Sandhurst, ni rimwe mu mashuri makuru ya gisirikare yo mu Bwongereza kandi rikaba ari ryo shuri rikomeye ryigishirizwamo abasirikare bato batangira umwuga wa gisirikare mu Ngabo z’u Bwongereza.