igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique bambitswe imidali
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique bambitswe imidali
AMAKURU

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique bambitswe imidali

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 26, 2025 1:07 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Abapolisi b’u Rwanda 313 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA), bambitswe imidali bashimirwa ubwitange n’umusanzu wabo mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, mu murwa mukuru Bangui, aho itsinda RWAFPU-1 rikambitse. Uwaruyoboye yari Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Madamu Valentine Rugwabiza, ari nawe wari umushyitsi mukuru.

Muri aba bambitswe imidali, harimo abapolisi 140 bo mu itsinda RWAFPU-1, abandi 140 bo mu RWAPSU, ndetse n’abandi 33 b’Abanyarwanda batari mu matsinda, bazwi nk’abapolisi ku giti cyabo (IPOs).

Madamu Rugwabiza yashimye cyane abapolisi b’u Rwanda ku buryo bitwaye mu kazi, agaragaza ko babaye indashyikirwa mu gucunga umutekano, kurinda abayobozi, no gukora amarondo y’amanywa n’ijoro mu Mujyi wa Bangui.

Yagize ati: “Mwagaragaje ubunyamwuga, ikinyabupfura n’ubwitange. Imidali mwambitswe ni ikimenyetso cyo kubashimira ku murava mwagaragaje mu gihe cy’umwaka mushize.”

Yashimangiye kandi ko uretse akazi k’umutekano, aba bapolisi banagize uruhare mu bikorwa by’imibereho myiza birimo umuganda, no kugeza amazi meza ku baturage batishoboye, bikaba byarafashije kubaka icyizere n’imikoranire myiza n’abaturage.

U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi muri Centrafrique:

  • RWAFPU-1 na RWAPSU bakorera i Bangui;
  • RWAFPU-2 ikorera i Kaga Bandoro, mu bilometero 300 uvuye i Bangui;
  • RWAFPU-3 ikorera i Bangassou, mu bilometero 720 mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Centrafrique.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Bwana Olivier Kayumba, abayobozi b’icyo gihugu, abahagarariye ingabo na polisi zo muri MINUSCA, n’abaturage bo muri Bangui.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyamasheke: Umugabo yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima
Next Article Perezida Paul Kagame yazamuye abaporisi 16 ku rwego rwa Office
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abantu barenga ibihumbi 10 basanzwemo indwara ya Malariya mu Mujyi wa Kigali
May 23, 2025
Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025

You Might Also Like

Umutwe wa Hamas wongeye kugabwaho ibitero simusiga na Israel
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gaza: Israel yongeye kugaba ibitero simusiga kuri Hamas nyuma y’uko uyu mutwe wongeye kuyirasaho ibisasu karahabutaka

Ingabo za Israel zifashishije intwaro karahabutaka zikaze zongeye kugaba ibitero simusiga mu gace ka Gaza nyuma y’uko umutwe wa Hamas…

2 Min Read
AMAKURU

Umunyarwanda Muhire yaguye mu mpanuka muri Uganda

Nk’uko polisi ya Uganda yabitangaje, Umunyarwanda w’imyaka 23 y’amavuko wari utwaye ikamyo yo mu bwoko bwa Sinotruk yaguye mu mpanuka…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

PSG : Yifatanyije n’u Rwanda #Kwibuka31

Ikipe yo mu mugi wa Paris mu Bufaransa, Paris Saint Germain isanzwe ifitanye imikoranire n'u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Putin yahaye Pasika Ukraine, avuga ko ashyizeho agahenge kugeza Saa 22:00

Mu kwizihiza urupfu n'izuka bya Yezu Kristu, abo muri ukraine babwiwe ko uburusiya bubaye buhagaritse imirwano kuri iki cy'umweru cya…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?