Mu bitero biherutse gukorwa n’umutwe wa RSF mu Mujyi i Darfur muri Sudani byahitanye abarenga 400 nk’uko byatangajwe na LON
Mu gihugu cya Sudan y’epfo hari intambara ikomeje gufata indi ntera nk’uko abahanga babaitangaza n’ubwo amahanga akomeza kubirenza ingohe, mu cyumweru cyashize nibwo umutwe wa RSF wagabye ibitero byari biremereye ku mujyi wa Darfur aho hari hagamijwe kwigarurira uyu mujyi mu busanzwe uri mu maboko y’ingabo za Leta.
Intambara hagati y’impande zombi kuva muri Mata 2023 ikomeje kwangiza byinshi kandi abantu barenga za miliyoni bugarijwe n’inzara abandi bahunze ingo zabo.
Loni yatangaje ko yagenzuye ubwicanyi bwakozwe hagati yo ku wa Kane no ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize igasanga abarenga 148 barishwe.
Biteganyijwe ko abayobozi mpuzamahanga mu kumvikanisha impande zihanganye bazahurira i Londres mu Bwongereza mu bihe bitandukanye mu biganiro bigamije guhosha ayo amakimbirane.
Gusa n’ubwo bimeze bityo uru rugamba rumaze kwimura abarenga million 13 ndetse kandi abagera kuri million enye bahindutse impunzi hanze y’ubutaka bwa Sudan y’epfo. Amakimbirane hagati ya RSF yaturutse ku bwumvikane bucye bwatewe no kutemeranya ku kugabana ubutegetsi nyuma yo kwigenga kwa Sudan y’epfo.