igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abari n’abategerugori bo mu Ngabo z’u Rwanda bari muri UNMISS bigishije ababyeyi bo muri Sudani y’Epfo gutegura indyo yuzuye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abari n’abategerugori bo mu Ngabo z’u Rwanda bari muri UNMISS bigishije ababyeyi bo muri Sudani y’Epfo gutegura indyo yuzuye
AMAKURU

Abari n’abategerugori bo mu Ngabo z’u Rwanda bari muri UNMISS bigishije ababyeyi bo muri Sudani y’Epfo gutegura indyo yuzuye

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 25, 2025 5:04 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Abari n’abategarugori bo mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwa Loni bwo kugarura Amahoro muri Sudani y’Epfo, bahaye amahugurwa y’iminsi itatu abagore bo mu Mujyi wa Malakal ajyanye n’uburyo bashobora kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda, RWANBATT-2, mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo za Loni i Malakal.

Iki gikorwa cyateguwe n’Ingabo z’u Rwanda kigamije gufasha abaturage batuye muri uyu Mujyi wa Malakal uherereye mu Ntara ya Upper Nile.

Amahugurwa yibandaga ahanini ku buryo abo babyeyi bashobora gutegura indyo yuzuye, bakoresheje ibikomoka muri iki gihugu ndetse berekwa akamaro ka yo mu guharanira ubuzima bwiza bw’umwana.

Nyuma y’ayo mahugurwa abagore 120 bayitabiriye bahawe impamyabushobizi.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Upper Nile, Maj Gen Joseph Mayon Akoon, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku buryo zikomeje gufasha abagore bo muri Malakal kwiteza imbere ndetse anazashimira uburyo zikomeje gukorana neza n’abaturage bahatuye muri rusange.

Maj Gen Akoon yakomeje ashishikariza abahawe amahugurwa kuzayakoresha neza bafasha abana babo kubona indyo yuzuye, anabasaba ko bakwiriye kwigisha abandi batitabiriye kugira ngo bakomeze barwanye imirire mibi n’ingwingira mu bana.

Umuyobozi wa RWANBATT-2, Lt Col Charles Rutagisha, yavuze ko ishema rya buri mubyeyi, ari ukugira abana bafite ubuzima buzira umuze, yemeza ko kubigeraho bihera ku kubaha indyo yuzuye.

Yibukije abari bitabiriye icyo gikorwa ko umwana wagaburiwe neza, avamo umuturage mwiza ukora inshingano ze uko bikwiriye, yerekana uburyo ahazaza ha Sudani y’Epfo hashingiye ku bakiri bato bakomeye kandi bafite ubuzima bwiza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Milla Magee wari uri mu bakobwa bahanganiye ikamba rya Miss World 2025 ahagarariye u Bwami bw’Ubwongereza yivanye muri irushanwa
Next Article Urutonde rw’abakinnyi 10 ba filime Nyarwanda bakunzwe cyane mu mwaka wa 2025
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025
Senior Manager Ecosystem and Value Chain Banking at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Koreya ya Ruguru yameje ko yohereje ingabo kurwanira Uburusiya mu ntambara burimo na Ukraine

Ku nshuro ya mbere Koreya ya Ruguru yameje ko yohereje ingabo kurwanira Uburusiya mu ntambara burimo na Ukraine. Igisirikare cya…

2 Min Read
AMAKURU

Abaturage bo muri Sudani y’Epfo bari guhungira muri DRC Ku Bwinshi

Guhera mu ntangiriro za Mata, 2025 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakiriye impunzi 10,000 zaturutse muri Sudani y’Epfo zinjirira…

1 Min Read
AMAKURU

Umusaza yishwe anogowemo amaso hakekwa umugore we n’umuhungu we

Ntibandetse Claver, umusaza w’imyaka 73 wari uzwi ku izina rya Gikoroto uturuka mu Mudugudu wa Mpuzamahanga, Akagari ka Mpinga, Umurenge…

3 Min Read
AMAKURU

Perezida w’u Rwanda n’uwa Misiri bagiranye ikiganiro ku bufatanye

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n'uwa Misiri hifashishijwe terefone, ibiganiro byagarutse ku gukomeza kugira ubufatanye hagati y'u Rwanda…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?