igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abasirikare 54 ba Bénin biciwe mu gitero simusiga bagabweho n’intagondwa z’abayisilamu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abasirikare 54 ba Bénin biciwe mu gitero simusiga bagabweho n’intagondwa z’abayisilamu
AMAKURUMU MAHANGA

Abasirikare 54 ba Bénin biciwe mu gitero simusiga bagabweho n’intagondwa z’abayisilamu

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 24, 2025 10:19 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Leta ya Bénin yatangaje ko abasirikare 54 baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bakekwaho kuba intagondwa zigendera ku matwara akaze ya kisilamu, cyabereye mu Majyaruguru y’iki Gihugu tariki ya 17 Mata 2025, hafi ya Parike y’Igihugu.

Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya France 24, umutwe wa GSIM (Groupe de Soutien à l’Islam et aux Musulmans), ushamikiye kuri Al Qaeda, ni wo wigambye icyo gitero. Uwo mutwe wavuze ko abasirikare 70 ari bo bishwe, ariko guverinoma ya Bénin yemeje ko abaguye muri icyo gitero ari 54.

Umuvugizi wa guverinoma ya Bénin, Wilfried Léandre Houngbedji, yatangaje ku wa 23 Mata ko igitero cyabereye muri Parike ya W cyahitanye abasirikare benshi, nubwo atari 70 nk’uko byatangajwe n’uwo mutwe w’iterabwoba.

Iki ni cyo gitero cya mbere gitwaye ubuzima bw’abantu benshi kuva ibikorwa by’iterabwoba byatangira kwibasira Amajyaruguru ya Bénin.

Mu rwego rwo guhangana n’ibyo bibazo, Guverinoma ya Bénin yohereje abasirikare bagera ku 3,000 mu Majyaruguru mu mwaka wa 2022 kugira ngo barinde imbibi z’igihugu. Nyuma yaho, hiyongereyeho abandi 5,000, mu rwego rwo gukaza umutekano.

Nubwo hari izo ngamba zafashwe, ikibazo cy’umutekano kiracyari ingorabahizi. Mu kwezi kwa Mutarama 2025, abandi basirikare 28 ba Bénin na bo biciwe mu kindi gitero cyagabwe n’uwo mutwe wa GSIM, hafi y’umupaka uhuza Bénin, Niger na Burkina Faso.

Iki gitero gishyira igitutu ku butegetsi bwa Bénin, ndetse kigaragaza urugamba rukomeye igihugu gifite mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu karere ka Sahel no mu bihugu bituranye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida wa Ukraine yahagaritse urugendo rwe muri Afrika y’epfo by’ikitaraganya
Next Article Sobanukirwa bimwe mu bitera uburwayi bwo mu mutwe harimo n’urukundo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umuturage wo mu Karere ka nyanza yabonye Grenade ayitiranya n’iteke

Mu murenge wa Nyagisozi, mu kagari ka Rurangazi, umudugudu wa Kigarama, umuturage witwa Habinshuti Elistarco w’imyaka 61 yabonye igisasu cyo…

1 Min Read
AMAKURU

Ibibuga by’indege by’i Moscow byafunzwe by’akanya gato kubera ibitero bya ‘drone’

U Burusiya bwatangaje ko bwafunze by’agateganyo ibibuga by’indege bine biherereye mu Murwa Mukuru Moscow kubera ibitero bya ‘drone’ Ukraine yagabye…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida Donald Trump atangaje ko u Rwanda na RDC bigiye Kubona amahoro arambye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Umukecuru yajyanye inkoko ku ishuri ngo yishyurire abuzukuru amafaranga y’ishuri

Mu gihugu cya Kenya, haravugwa inkuru iteye agahinda ariko kandi inateye ishema n’amarangamutima ya benshi. Umukecuru witwa Consolata Oduya, utuye…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?