igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abasirikare bane ba Afurika y’Epfo baracyitabwaho nyuma yo gukomerekera mu mirwano na M23 muri RDC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abasirikare bane ba Afurika y’Epfo baracyitabwaho nyuma yo gukomerekera mu mirwano na M23 muri RDC
AMAKURUMU MAHANGA

Abasirikare bane ba Afurika y’Epfo baracyitabwaho nyuma yo gukomerekera mu mirwano na M23 muri RDC

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 3, 2025 1:38 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Abasirikare bane bakomerekeye mu mirwano hagati y’ingabo za Afurika y’Epfo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mpera za Mutarama 2025, baracyari mu bitaro aho bakomeje guhabwa ubuvuzi

Ku wa 24 Gashyantare 2025, abasirikare barenga 190 bakomerekeye muri iyo mirwano ndetse n’abandi barwaye, bacyuwe mu bihugu byabo banyuze ku mupaka w’u Rwanda na RDC. Muri abo, harimo abasirikare ba Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi.

Bamwe mu bari bamerewe nabi cyane bagejejwe ku modoka babanje gutwarwa mu magare y’abafite ubumuga, harimo abari baracitse amaguru.

Admiral Prince Tshabalala, umuvugizi w’ingabo za Afurika y’Epfo, yavuze ko igihugu cye cyakiriye abasirikare 127, bamwe bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bikomeye abandi bahabwa ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze.

Mu kiganiro yahaye televiziyo NewzRoom Afrika ku itariki ya 1 Gicurasi, Tshabalala yatangaje ko muri abo basirikare, abenshi bamaze gusohoka mu bitaro, hasigaye bane bagikurikiranwa n’abaganga kubera ibikomere bikomeye.

Yagize ati: “Abenshi mu basirikare bacyuwe bahawe ubufasha mu by’imitekerereze, ndetse baratashye. Hasigaye bane baracyitabwaho, ariko bari kuvurirwa ahasanzwe, si indembe.”

Yongeyeho ko abo basirikare bakomeretse mu bitero bikaze umutwe wa M23 wagabye ku birindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo.

Afurika y’Epfo yatangaje ko abasirikare bayo 14 bishwe mu mirwano yabereye mu duce twa Sake na Goma muri RDC.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Kagame yatembereje , Doumbouya urwuri rwe aho ari mu ruzinduko mu Rwanda
Next Article Perezida Kagame Paul yitabiriye umuhango w’irahira wa perezida wa Gabon
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Tanzania: Bitunguranye abayobozi bakomeye bakuru 13 muri Chadema bareguye

Itsinda ry’abayobozi bakuru mu Ishyaka ritavuga n’ubutegetsi rya Chadema beguye ku myanya yabo kubera ubwumvikane buke n’ibyo bita imiyoborere y’ishyaka…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame yakiriye Amb Valentine Rugwabiza baganira ku mutekano mu karere

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Repubulika ya Centrafrique akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ubutumwa bwa…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Liverpool FC yegukanye Shampiona Y’abongereza Premier league 2024/2025

Shampiona y’igihugu y’abongereza Premier League Liverpool iyishyizeho akadomo ku gikombe ku mukino wo ku munsi wa 33 yihanije Tottenham Hotspur…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Trump na Obama bavuze amagambo akomeye kuri Biden nyuma yo gusangwamo Kanseri

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Barack Obama n’abandi banyapolitiki, bifurije Joe Biden yasimbuye ku butegetsi kurwara…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?