Abasirikare babiri b’Ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bagiye guhabwa icyubahiro cyihariye n’Umuryango w’Abibumbye (LONI) nyuma yo kugwa mu kazi barimo.
Abo ni Sergent Major Fiston Murwanashyaka na Caporal Eliakim Niyitegeka, bagiye guhabwa umudari wa Hammarskjöld, usanzwe uhabwa abaguye mu butumwa bw’amahoro bwa LONI.
Ibi bizaba mu muhango uteganyijwe kuri Kuwa Kane, tariki 29 Gicurasi, wizihirizwaho Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutumwa bw’Amahoro, ukazabera ku cyicaro gikuru cya LONI i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umunyamabanga Mukuru wa LONI, António Guterres, ni we uzayobora uwo muhango, aho azunamira kandi aha icyubahiro abasirikare barenga 4,400 bamaze kugwa mu butumwa bw’uyu muryango kuva mu 1948. Azanasohoza umuhango wo gutanga umudari ku basirikare, abapolisi n’abasivile 57 baguye mu butumwa mu mwaka ushize.
U Rwanda rukomeje kuza imbere mu kugira uruhare mu butumwa bw’amahoro, ruri ku mwanya wa kabiri ku isi mu kugira umubare munini w’abasirikare n’abapolisi bawo muri izo nshingano, aho rugira abagera ku 5,900, barimo abagore 660, boherezwa mu bice bitandukanye birimo Abyei, Centrafrique na Sudani y’Epfo.