igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abasirikare b’u Rwanda bagiye guhabwa icyubahiro n’umudari na LONI nyuma yo kugwa mu butumwa muri Centrafrique
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abasirikare b’u Rwanda bagiye guhabwa icyubahiro n’umudari na LONI nyuma yo kugwa mu butumwa muri Centrafrique
AMAKURUUncategorized

Abasirikare b’u Rwanda bagiye guhabwa icyubahiro n’umudari na LONI nyuma yo kugwa mu butumwa muri Centrafrique

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 28, 2025 6:43 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Abasirikare babiri b’Ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bagiye guhabwa icyubahiro cyihariye n’Umuryango w’Abibumbye (LONI) nyuma yo kugwa mu kazi barimo.

Abo ni Sergent Major Fiston Murwanashyaka na Caporal Eliakim Niyitegeka, bagiye guhabwa umudari wa Hammarskjöld, usanzwe uhabwa abaguye mu butumwa bw’amahoro bwa LONI.

Ibi bizaba mu muhango uteganyijwe kuri Kuwa Kane, tariki 29 Gicurasi, wizihirizwaho Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutumwa bw’Amahoro, ukazabera ku cyicaro gikuru cya LONI i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umunyamabanga Mukuru wa LONI, António Guterres, ni we uzayobora uwo muhango, aho azunamira kandi aha icyubahiro abasirikare barenga 4,400 bamaze kugwa mu butumwa bw’uyu muryango kuva mu 1948. Azanasohoza umuhango wo gutanga umudari ku basirikare, abapolisi n’abasivile 57 baguye mu butumwa mu mwaka ushize.

U Rwanda rukomeje kuza imbere mu kugira uruhare mu butumwa bw’amahoro, ruri ku mwanya wa kabiri ku isi mu kugira umubare munini w’abasirikare n’abapolisi bawo muri izo nshingano, aho rugira abagera ku 5,900, barimo abagore 660, boherezwa mu bice bitandukanye birimo Abyei, Centrafrique na Sudani y’Epfo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Igitero cya Isiraheli cyahitanye abantu 9 muri Gaza, abandi 15 barakomereka
Next Article Imirwano ikaze hagati ya M23 na Wazalendo yongeye kubura muri Walikale
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Vanessa Mdee yahagaritse umuziki agaragaza ko wamwangije mu mutwe bikomeye
June 1, 2025
Manchester United yamaze gusinyisha Matheus Cunha wakiniraga Wolves
June 1, 2025
Perezida William Ruto arasabwa kwishyura abaguye mu myigaragambyo
June 1, 2025
Umuhanzi Sarkodie yashimiye Akon byimazeyo
June 1, 2025
Sheebah Karungi yateguje igitaramo muri Kampala Serana Hotel
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Leta ya Afghanistan yataye muri yombi abantu 14 bazira kuririmba no gucuranga ibikoresho by’umuziki

Leta ya Afghanistan yataye muri yombi abantu 14 mu majyaruguru y’igihugu, bazira kuririmba no gucuranga ibikoresho by’umuziki, ibikorwa bimaze igihe…

1 Min Read
AMAKURU

DRC: Umusirikare w’ipeti rya Koloneri yatorokanye imishahara yagombaga guhembwa abasirikare bari mu mirwano

Umusirikare wo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Koloneli Nkulu Kilenge Delphin,arashakishwanwa uruhindu nyuma yo gutorokana amafaranga yari agenewe guhemba…

2 Min Read
AMAKURU

Burundi: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu bane

Abantu bane bahasize ubuzima abandi barakomereka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda na RDC bigiye gufatanya kurinda umupaka nkuko byatangajwe na Olivier Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?