Mu mujyi wa Chongjin muri Koreya ya Ruguru, abayobozi batatu bakoraga mu cyanya cy’ubwato bafunzwe nyuma y’impanuka ikomeye y’ubwato bwa gisirikare yabaye imbere y’umuyobozi w’igihugu Kim Jong Un. Iyo mpanuka yabaye ubwo Perezida Kim yari yaje gutaha ku mugaragaro ubwo bwato ku itariki ya 16 Gicurasi 2025
Abatawe muri yombi barimo Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora ubwato, Umuyobozi wa gahunda n’ubwubatsi ndetse n’Umuyobozi w’imari n’imiyoborere y’uruganda. Aba bose baracyari mu maboko y’inzego z’umutekano, bakurikiranyweho uruhare mu byabaye. Umuyobozi Mukuru w’uruganda, Hong Kil Ho, nawe yahamagawe ngo atange ibisobanuro ku byabaye.6
Impamvu y’ifatwa ry’aba bayobozi ishingiye ku magambo akakaye yavuzwe na Perezida Kim, aho ku wa Kane w’icyumweru gishize yagaragaje ko iyo mpanuka ari “icyasha ku gihugu” kandi ko ari igikorwa cyatwaye igihugu icyubahiro, ashimangira ko ababigizemo uruhare bagomba kubibazwa.
Amakuru y’itangazamakuru rya Leta ya Koreya ya Ruguru (KCNA) avuga ko aba bayobozi bazakomeza gukurikiranwa mu gihe iperereza rigikomeje.
Impamvu nyirizina y’impanuka ntabwo yatangajwe mu buryo burambuye, ariko amashusho yafashwe n’icyogajuru yerekanye ubwato buri ku ruhande, butwikiriye, bigaragaza ko bwangiritse. Nta makuru yatanzwe ku bapfiriye cyangwa abakomeretse muri iyo mpanuka.
Iyi mpanuka ibaye hashize igihe gito Koreya ya Ruguru yerekanye ubwato bunini bwa toni 5,000 bushobora gutwara ibisasu birenga 70, Kim avuga ko ari intambwe ikomeye mu kongera ubushobozi bw’ingabo zo mu mazi, kandi ko buzatangira gukoreshwa mu ntangiriro za 2026.
Nubwo nta makuru arambuye ku bihano aba bayobozi bashobora guhabwa, Koreya ya Ruguru izwiho guhana bikarishye, ndetse no kudaha agaciro uburenganzira bwa muntu, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya BBC.