Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru, bushyigikiwe n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, bwasabye abaturage kugumana ituze nyuma y’imirwano yabaye mu mujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025, abatuye Umujyi wa Goma bongeye guhura n’uruhererekane rw’amasasu, aho imirwano yamaze hafi isaha iseseka mu duce dutandukanye tw’umujyi. Amasasu y’imbunda nini n’intoya yumvikanye cyane, cyane cyane mu bice bya Quartier Lac Vert na Kyeshero.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje inzu zasenyutse, ibirahuri by’amadirishya byamenetse n’ibindi bimenyetso by’uko iyo mirwano yari ikaze.
Nubwo imibare y’abahitanywe n’iyo mirwano ku mpande zombi itaramenyekana, amakuru avuga ko hari abishwe, barimo n’urubyiruko rwa Wazalendo ruracyari inyuma y’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Haravugwa kandi bamwe mu bafatiwe ku rugamba n’ingabo za AFC/M23.
Lt. Col Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, yatangaje ko bagize uruhare mu kuburizamo igitero cyagabwe n’abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije na FARDC na FDLR. Yagaragaye mu mashusho ari kumwe n’abaturage, abahumuriza.
Yanditse kuri X (Twitter ati): “Nyuma yo gushotorwa n’ihuriro ry’abanyabyaha (FARDC, FDLR, WAZALENDO…) mu duce twa Goma no mu nkengero, ubu byasubiye mu buryo, umutuzo wagarutse. Intare zihora ziteguye. Umutekano w’abaturage no kubarinda ni byo dushyira imbere.”
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bushyigikiwe na M23/AFC bwemeje ko habayeho igitero, ariko busaba abaturage gukomeza gutuza no kwizera ko umutekano uri mu maboko meza.
Nubwo nta mutwe wa Wazalendo uratangaza ku mugaragaro ko ari wo wagabye icyo gitero, hari bamwe bagaragarije kuri internet ko begukanye bimwe mu bikoresho by’aba barwanyi ba M23/AFC.
Guverineri wa Kivu ya Ruguru ushyigikiwe na M23/AFC, Musanga Bahati Erasto, yavuze ko ingabo za ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise) zahanganye n’abashatse guhungabanya umutekano, bakabirukana mu gihe gito.
Yagize ati: “Turasaba abaturage gutuza, ntimugire impungenge. Ingabo zanyu zarabyitwayemo neza kandi zizakomeza kubarindira amahoro n’umutekano.”
Nyuma y’iyo mirwano, ubuzima bwongeye gusubira mu buryo. Mu mujyi wa Goma habaye umuganda rusange uzwi nka Salongo, ndetse hakajijwe ingamba z’umutekano mu bice nka Ndosho na Mugunga kugira ngo hatagira indi mirwano ishobora kwaduka.