Ihuriro ry’AFC/M23 ryatangaje ko abantu 874 ari bo babuze ubuzima mu rugamba rwo gufata Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025, rihakana imibare yatangajwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko abapfuye barenga 3000
Aya makuru AFC/M23 yayatangaje ku wa 30 Gicurasi 2025, ubwo ryashyiraga ahabona raporo y’uburenganzira bwa muntu mu bice rifite mu maboko, rivuguruza ibivugwa n’ubutegetsi bwa RDC ndetse n’imiryango mpuzamahanga nka Amnesty International na Human Rights Watch.
Delion Kimbulungu, umwe mu banyamabanga b’iri huriro, yavuze ko guhera tariki ya 2 kugeza ku ya 13 Gashyantare, AFC/M23 yabashije kubona imirambo 874 mu bice by’Umujyi wa Goma, aho yari imaze kwinjira. Yagize ati: “Imibare ya Leta ya Kinshasa ivuga ko hapfuye abantu 3000 si ukuri, ni uguhimba.”
Kuri tariki ya 27 Mutarama, ubwo imirwano yari yashyushye, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza Gereza ya Munzenze iri gushya, imfungwa zitoroka. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryatangaje ko abagore 165 bapfuye muri iyo nkongi, bose bakaba barafashwe ku ngufu n’abagororwa bari bamaze gutoroka.
Seif Magango, Umuvugizi w’iri shami rya Loni, yemeje ko aya makuru bayakuye mu nzego z’ubutabera za RDC, kandi ko n’ubwo batigeze babikoraho iperereza ryabo bwite, bayafata nk’afite icyizere.
Gusa AFC/M23 yagaragaje ko ibyo byabaye mbere y’uko abarwanyi bayo bagera muri Goma, bityo ikaba isaba ko iyi nkuru ititirirwa abarwanyi bayo. Kimbulungu yavuze ati: “Ibyabaye kuri Gereza ya Munzenze byabaye mu gitondo cya tariki 27 Mutarama, mbere y’uko M23 ihagera.”
Raporo yashyizwe ahagaragara ikubiyemo ubuhamya n’ibimenyetso bivuga ku buryo uburenganzira bwa muntu buhagaze muri Goma ndetse no mu Mujyi wa Bukavu, AFC/M23 imaze iminsi igenzura kuva muri Gashyantare 2025.
Iyi raporo ije mu gihe hakomeje guterana amagambo hagati ya Leta ya Congo n’iri huriro ry’inyeshyamba, ku birebana n’ibyaha byibasira ikiremwamuntu mu bice bikomeje kubera imirwano.