Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 02 Gicurasi Urukiko Rukuru rwa Western Cape, muri Afurika y’Epfo rwahamije Kelly Smith, icyaha cyo gushimuta no kugurisha mu bavuzi gakondo umwana we w’umukobwa witwa ‘Joshlin Smith’, afatanyije n’umukunzi Jacquen Appollis n’inshuti yabo Steveno van Rhyn.
Urukiko rwavuze ko abo bombi bagize uruhare mu kugurisha Joshlin Smith ku mafaranga 20,000 ZAR (asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda), bakamuha umuvuzi gakondo kubera uburyo uruhu rw’umwana n’amaso ye byasaga.
Joshlin Smith, w’imyaka 6 yaburiwe irengero ku wa 19 Gashyantare 2024, bitera uburakari abaturage batangira kumusabira ubutabera.
Ubwo bari mu cyumba cy’iburanisha, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Kelly Smith yatangiye gutegura kugurisha umwana kuva mu mpera za 2023, ndetse abatangabuhamya bavuze ko babonye Joshlin ashyirwa mu modoka y’umweru ku munsi wa nyuma aheruka kugaragara.
Urukiko kandi rwanenze imyitwarire ya nyina wa Joshlin utarigeze ashishikazwa no gushaka aho umwana ari rubifata nk’ikimenyetso cy’ubugambanyi.
Urukiko rwategetse ko bakomeza gufungwa mu gihe Polisi igikomeje iperereza ryimbitse, nubwo nta cyerekana niba Joshlin akiriho cyangwa niba yarishwe.
Icyakora abaturage bo mu gace ka Saldanha Bay, aho bakomoka bavuga ko batazigera batuza mu gihe hataragaragara aho umwana ari.
Kelly na bagenzi be baburanye bahakana ibyaha byose bashinjwa aho bavuze ko umunsi Joshlin yaburaga, yari yagiye mu kazi kandi n’abana batagiye ku ishuri icyo gihe kuko imyenda yabo yasaga nabi ahitamo kubasigira umukunzi we Appollis mu rugo.
Yavuze ko yagarutse saa sita z’amanywa asanga bari mu rugo ahita yinywera inzoga n’umukunzi we n’inshuti yari yabasuye umwana ajya gukina hanze n’abandi ntibongera kumubona.