Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kafashwe n’inkongi y’umuriro, ibintu byinshi byari birimo birakongoka.
Ni inkongi yatangiye mu masaha ya 4:30 z’igitondo nk’uko abaturage bari bahari babibwiye IGIHE. Nyuma y’iminota itageze ku icumi, Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera, ritangira akazi.
Uko amasaha yagendaga, umuriro wakomezaga kwiyongera ahanini bitewe n’imiterere y’aha hantu. Igice cyabanje gushya, ni igikorerwamo ibikorwa by’ububaji, cyari kirimo imbaho n’indi miti ikoreshwa mu gufatanya imbaho.
Ako gace kahiye kari karimo kandi matela n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gukora imisego y’intebe. Ntabwo bizwi neza icyaba cyateye iyi nkongi.
Kugeza mu masaha ya Saa Mbili z’igitondo, ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi byari bigikomeje, ndetse byageze n’aho hitabazwa imodoka yifashishwa mu kuzimya inkongi ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kugira ngo itange umusanzu.
Usibye ibyangiritse, nta muntu wigeze akomerekera muri iyi nkongi kuko inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera zikabuza abaturage kuhegera bajya gukuramo ibikoresho bitarashya.
Iyi ni inshuro ya kane aka gakiriro gafashwe n’inkongi mu gihe kitagera ku myaka ine. Inshuro iheruka hari muri Gicurasi 2023.
Ikindi gihe kari kahiye hari tariki ya 17 Kanama 2021, kongera gushya tariki ya 29 Kamena 2019, mu gihe ku wa 12 Gashyatare 2023 nabwo kafashwe n’inkongi y’umuriro mu gice kibikwamo imbaho.