igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Aho ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC bigeze ubu, ntibikwiye gusenya uruhare rwa Angola
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Aho ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC bigeze ubu, ntibikwiye gusenya uruhare rwa Angola
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Aho ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC bigeze ubu, ntibikwiye gusenya uruhare rwa Angola

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 2, 2025 1:20 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Ibiganiro bigamije guhuza u Rwanda na RDC biri kugirwamo uruhare na Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko ibishyigikiye, ariko wo usaba ko bitasenya ibyabanje byaei bihagarariwe na Perezida João Lourenço wa Angola.

Ibi byagarutsweho na Bigari, Johan Borgstam, Intumwa yihariye y’uyu muryango mu Karere k’Ibiyaga mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa ku wa Kane tariki 1 Gicurasi 2025.

Yatangaje koU Umuryango w’ibihugu by’uburayi ushyigikiye  ibiganiro by’amahoro biri kuba hagati y’u Rwanda na RDC bigizwemo uruhare na Qatar na Amerika.

Yongeyeho ko uguhura kwa Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi i Doha ari amahame agamije gushaka amahoro yashyizweho umukono ku wa 25 Mata i Washington bikaba ari inzira nziza yo kugarura amahoro.

Gusa we ahamya ko, ibi biganiro bidakwiriye gutesha agaciro ibyari byagezweho na Perezida João Lourenço wari umuhuza w’u Rwanda na RDC akaza kubyikuramo avuga ko afite izindi nshingano agomba kuzuza mu gihugu cye.

Yagize ati: “Ni ingenzi ko buri buryo bushya butangijwe, bwubakira ku byagezweho n’ibiganiro byo ku rwego rw’akarere biri kuba. Nk’uko mubizi, Perezida wa Angola, João Lourenço na Guverinoma ye bashyize ubushobozi n’imbaraga mu biganiro bya Luanda. Izi mbaraga zatinze umusaruro kandi tugomba kwirinda gutangira bundi bushya.”

Biteganyijwe ko muri Kamena 2025, u Rwanda na RDC bizasinya amasezerano y’amahoro azasinyirwa imbere ya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za amerika.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Rwanda na DRC bazasinyana amasezerano imbere ya Trump nk’umuhuza
Next Article Bamwe mu basirikare ba FARDC batangiye guhabwa igihano cy’urupfu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 52 yatewe icyuma mu rubavu n’umuntu utamenyekanye aramwica ahita yiruka

Umugabo w’imyaka 52 wo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, yatewe icyuma mu rubavu n’umuntu utamenyekanye aramwica ahita…

2 Min Read
AMAKURU

Nyarugenge: Abiyita “Imparata” batawe muri yombi

Itsinda ry’abantu icyenda ryiyise 'Imparata', ryatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere Nyarugenge, bakekwaho kwiba amabuye y’agaciro…

2 Min Read
Riek Machar wa Sudan y'Epfo yatawe muri yombi.
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Riek Machar yatawe muri yombi

Visi-Perezida wa Sudan y'Epfo Riek Machar yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano z'iki gihugu. Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryemejwe na…

2 Min Read
AMAKURU

AFC/M23 n’umutwe wa Wazalendo bakozanyirijeho mu mujyi wa Goma

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru, bushyigikiwe n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, bwasabye abaturage kugumana ituze nyuma y’imirwano yabaye mu…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?