Mur gihugu cya Dominican abantu 98 basize ubuzima mu kabyiniro harimo na goverineri naho abasaga 150 barakomereka.
Mu rukerera rwo ku wa Kabiri, habaye impanuka ikomeye mu kabyiniro kazwi cyane ka Jet Set gaherereye mu murwa mukuru wa Repubulika ya Dominikani, Santo Domingo. Iyo mpanuka yahitanye abantu 98, abandi barenga 150 barakomereka.
Mu bapfuye harimo Guverineri w’intara imwe yo muri icyo gihugu n’umukinnyi w’icyamamare wa Baseball, Octavio Dotel, wapfiriye mu nzira ajyanwa kwa muganga. Umuhanzi w’icyamamare Rubby Pérez, wari watumiwe mu gitaramo cyabereye muri ako kabyiniro, na we ari mu baguye muri iyo mpanuka nk’uko byemejwe n’umujyanama we mu bya muzika.
Nk’uko byatangajwe na Juan Manuel Mendez, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Repubulika ya Dominikani, ibikorwa byo gutabara birakomeje, kandi hari icyizere ko hari abandi bagwiriwe n’igisenge bashobora gusangwa bakiri bazima.
Nubwo umubare w’abari mu kabyiniro utaramenyekana neza, bivugwa ko ubwo impanuka yabaga hari hagati y’abantu 500 na 1 000 bari mu kabyiniro. Abari aho bavuga ko igisenge cyaguye gitunguranye, kigwira abantu benshi barimo n’ibyamamare byiganjemo abahanzi, abanyepolitiki n’abakinnyi b’imikino itandukanye.
Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bikomeje gutangaza amazina y’abapfuye n’abakomeretse, mu gihe inzego z’ubutabazi n’iz’umutekano zikomeje ibikorwa byo gushakisha abandi bashobora kuba bakiri mu bisigazwa by’inyubako yagwiriye abantu.