igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Alexia Putellas yagaragaje agahinda kenshi nyuma yo kwamburwa igikombe na Arsenal WFC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Alexia Putellas yagaragaje agahinda kenshi nyuma yo kwamburwa igikombe na Arsenal WFC
AMAKURUIMIKINO

Alexia Putellas yagaragaje agahinda kenshi nyuma yo kwamburwa igikombe na Arsenal WFC

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 25, 2025 5:33 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umukinnyi wo hagati wa FC Barcelona, Alexia Putellas, yavuze ko Arsenal yakinnye neza kandi ikwiye intsinzi mu mukino wa nyuma wa Champions League y’abagore wabaye ku wa Gatandatu, aho yavuze ko ikintu cyonyine yumvise nyuma y’umukino ari ububabare.

Barcelona yari ifite icyizere cyo kwegukana igikombe cya kane cya Champions League, ariko itsindwa igitego 1-0 i Lisbon, na Arsenal itari yitezwe, ariko yegukanye igikombe cya kabiri.

Iyi kipe yo muri Catalunya yari ishaka gutwara iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, ariko ntiyabigeraho kubera umukino utari ku rwego isanzwe igaragazaho ubuhanga.

Putellas, umaze kwegukana Ballon d’Or ebyiri, yabwiye DAZN ati: “Dukeneye gushimira Arsenal, bakoze igishoboka cyose, ariko twe ntabwo twageze ku rwego rwacu, kandi ntiwabasha kubigeraho.”

“Birababaza cyane, cyane cyane ku bafana bacu batari bakwiye kubona umukino wa nyuma umeze gutya. Turababaye cyane, ubu ikintu cyonyine numva ni ububabare. Ariko ejo tuzongera duhaguruke dutangire urugamba rushya rwo kuzabigeraho umwaka utaha.”

Umutoza wa Barcelona, Pere Romeu, yavuze ko ikipe ye ikeneye kwisuzuma no gukora isesengura ryimbitse, ariko anagaragaza ko nubwo batsinzwe, bitashenye umusaruro mwiza bagize muri shampiyona.

Barcelona yegukanye Liga F ndetse na Super Cup ya Espagne, kandi ishobora gusoza umwaka w’imikino wa 2024-25 itwaye ibikombe bitatu (domestic treble) nibaramuka batsinze Atletico Madrid ku mukino wa nyuma wa Copa de la Reina mu kwezi kwa Kamena.

Romeu yagize ati: “Icyifuzo cyo gutsinda kiri mu maraso y’abakinnyi no muri iyi kipe. Iyo utsinzwe umukino wa nyuma nk’uyu ni igihe kigoye, ariko umwaka w’imikino wabaye mwiza cyane. Iyi minota 90 ntabwo ariyo igena uko umwaka wose wagenze.”

Aitana Bonmatí, nawe wegukanye Ballon d’Or inshuro ebyiri, yavuze ko yumva aheze mu gahinda, ariko asezeranya ko bazagaruka bagashaka ibindi bikombe.

Yagize ati: “Igice kinini cy’agahinda no kwiheba mfite gishingiye ku bafana bacu bagiye kudushyigikira. Ndababaye cyane. Ariko tuzagaruka.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Byinshi wamenya kuri ’album’ nshya Mariya Yohana yahimbiye Perezida Kagame n’Inkotanyi
Next Article Ingabo z’u Rwanda zakoreye ibidasazwe abagore bo muri Sudani y’Epfo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025
Senior Manager Ecosystem and Value Chain Banking at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuhanzikazi Sheebah Karungi ugezweho muri Uganda yagarutse nyuma yo kubyarira mu mahanga

Sheebah Karungi yagarutse muri Uganda nyuma yo kumara hafi amezi arindwi ari mu mahanga. Uyu muhanzikazi yavuye muri Uganda mu…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Jose Chameleon yabwiye ijambo rikomeye abahanzi bakora umuziki

Nyuma yo kugera mu Rwanda aho agiye gutaramira, Jose Chameleone yavuze ko abantu benshi bava mu muziki atari ukubera ko…

3 Min Read
IMIKINO

RDB yagize icyo ivuga ku nsinzi y’ikipe y’abagore ya Arsenal FC

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Jean-Guy Afrika, yashimiye ikipe y’abagore ya Arsenal FC yaraye yegukanye igikombe cy’amakipe…

2 Min Read
AMAKURU

Aba cardinals 133 bose bari kwitegura gutora Papa mushya usimbura uherutse kwitaba Imana

Aba cardinals 133 bose bamaze kugera muri Chapelle Sistine iri i Roma ngo batore Papa usimbura Francis uherutse gupfa. Abatora…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?