igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
IMYIDAGADURO

Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 25, 2025 11:47 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Mu Rwanda haravugwa impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho umukobwa witwa Pamella Innocente Bizimana, wamamaye mu mafilime nka Bamenya, yashinje abahanzi n’abatunganya filime AB Godwin na Clapton Kibonge kumwiba umushinga wa filime ye. Ibi byose byatangiye kuvugwa ubwo aba bagabo batangazaga ko bagiye gushyira hanze filime nshya bise “Deceiver”, ibintu Innocente ahamya ko bifitanye isano ya hafi n’iyo yari yarakoreye umushinga mbere

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Godfather kuri X (yahoze ari Twitter), Innocente yavuze ko yari yaragiranye ubufatanye na AB Godwin ku mushinga wa filime ye, ariko igihe cyo kuyitunganya (editing) kigeze, uyu musore ngo yamurushijeho amaninaza. Avuga ko yaje kubona ibimenyetso simusiga ko uwo mushinga we wakoreshejwe mu buryo butemewe, ubwo AB Godwin na Kibonge batangazaga umushinga mushya wa “Deceiver”.

Pamella yagize ati: “Nkunda kurota inzozi nkazikabya! Ku wa Kane, tariki 22 Gicurasi 2025, nabonye ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga umutima uhita umbwira uti iyi filime ni iyawe.” Yongeyeho ko hari umuntu wemeje ko ibyari gukorwa n’abo basore bisa cyane n’iyo yari yarakoze mbere, ndetse amubwira ko Kibonge na AB Godwin bishakiye igitekerezo cy’umushinga bagendeye ku we.

Uyu mukobwa yavuze ko yahise ahamagara AB Godwin amusaba gusiga umushinga we bakibanda ku wabo, ariko ngo ntiyamwitayeho. Yahise atangira inzira yo kugana urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo aharanire uburenganzira bwe.

Icyatangaje benshi ni uko AB Godwin atigeze yemeza cyangwa ahakana ibyavuzwe yahisemo kumusaba ko yasaba imbabazi. Mu butumwa yanditse, yagize ati: “Wa kana we urahubuka. Andikira Clapton Kibonge umusabe imbabazi mbere unampe screenshot”

Na ho Clapton Kibonge, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yahakanye uruhare rwose muri iyi dosiye. Yavuze ko Innocente yamukoresheje mu nkuru adafitemo aho ahuriye nazo. Yagize ati: “Sinigeze ngeramo. Yakoresheje izina ryanjye mu bintu ntarimo. Ibyo byose ni inkuru mpimbano.”

Hari n’abavuze ko Innocente yaba yarabikoze nk’uburyo bwo kwamamaza indirimbo nshya ya RunUp agaragaramo, ariko we yavuze ko atajya yishora mu mikino nk’iyo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025
Next Article Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Zelensky yikomye Amerika ikomeje guceceka kandi ibitero by’u Burusiya bibahora ku mutwe
May 26, 2025
Rc Berkane yambuye Simba SC igikombe cya CAF confederation Cup
May 26, 2025
Nubwo ari mu buroko, Tundu Lissu yagizwe Visi Perezida w’Umuryango uharanira Demokarasi muri Afurika
May 26, 2025
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa
May 26, 2025
Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Uwiyitiriye Kate Bashabe kuri X ahangayikishije nyirubwite

Kate Bashabe ahangayikishijwe n’umuntu atazi ukoresaha urubuga rwa X yahoze ari Twitter umaze iminsi asangiza abamukurikira ubutumwa mu mazina ye.…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umukinnyi wa filime mu Rwanda Natacha Ndahiro yahamije ko yakina filime akora imibonano mpuzabitsina

Natacha Ndahiro umaze kubaka izina muri sinema y’u Rwanda, yemeje ko nta kintu byamutwara gukina filime akora imibonano mpuzabitsina, mu…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Abakoresha MTN Rwanda bari kubyinira ku rukoma

Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda, MTN Rwanda, yamuritse ‘pack’ nshya yiswe ‘DESA DE’ yitezweho gufasha abakunda kuvugira kuri telefone kuko itanga…

2 Min Read
IMYIDAGADURO

Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yegukanye igihembo cy’indirimbo mpuzamahanga ya Gospel y’umwaka (Best International Gospel Song),…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?