Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise, yasohowe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yatangaje ko Ambasaderi Avraham Neguise yakuwe mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’ubusabe bw’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), bwavuze ko bidashaka kuba bafatanya na we muri uwo muhango.
Nyuma y’uyu mwanzuro, Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Mahmoud Youssouf, yahise afata icyemezo cyo gusohora Ambasaderi Avraham Neguise, ahaberaga uyu muhango ibintu bitanyuze Israel.
N’ubwo hatatangajwe impamvu nyirizina z’uyu mwanzuro, abakurikiranira hafi ibya politike bavuga ko ibyemezo bya AU bifitanye isano n’imyitwarire ya Israel muri Gaza, aho bamwe bemeza ko Israel yashinjwaga gukora Jenoside, igikorwa cyamaganywe n’ibihugu byinshi bya Afurika, birimo n’Afurika y’Epfo, byagiye bigaragaza impungenge no ku murongo w’amateka ya politiki.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yasohoye itangazo iratangaza ko itishimiye icyo gikorwa cya AU, ivuga ko “bababaje kuba Ambasaderi wa Israel i Addis Ababa yari yatumiwemo mu muhango wo kwibuka Abatutsi, ariko Youssouf yahisemo kuzana imyitwarire y’ubusugire bwa politiki irwanya Israel.”
Israel yavuze ko imyitwarire ya AU itesha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse igaragaza kutumvikana ku mateka y’Abanyarwanda n’Abayahudi. Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga ya Israel yakomeje ivuga ko izafata ingamba zijyanye n’iki gikorwa mu rwego rwa dipolomasi kugira ngo kigaragaze uburemere bw’icyemezo cya AU.