igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ambasaderi wa Palestine muri Loni yaturitse ararira ubwo yavugaga ko hari abana bari kwicirwa muri Gaza
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ambasaderi wa Palestine muri Loni yaturitse ararira ubwo yavugaga ko hari abana bari kwicirwa muri Gaza
AMAKURU

Ambasaderi wa Palestine muri Loni yaturitse ararira ubwo yavugaga ko hari abana bari kwicirwa muri Gaza

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 29, 2025 5:12 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Ambasaderi wa Palestine mu Muryango w’Abibumbye yafashwe n’ikiniga ararira ubwo yari mu Nteko ya Loni, avuga ko ibintu bikomeje kuba bibi muri Gaza.

Ambasaderi Riyad Mansour yashinje umuryango mpuzamahanga gutererana Abanya-Palestine, kugeza no ku bana bari kwicwa.

Ati “Mfite abuzukuru. Nzi icyo abana basobanuye ku miryango yabo kandi kureba uko Abanya-Palestine babayeho tukaba tudafite umutima wo kugira icyo dukora birenze ibyo umuntu yakwihanganira.”

Ubwo yavugaga aya magambo, yakubitaga ku meza yari yicayeho, ikiniga cyamwishe, amarira yazenze mu maso ye.

Yamaganye ibitero bigabwa ku baturage b’inzirakarengane, yaba Abanya-Palestine cyangwa Abanya-Israël, ariko anenga bikomeye ibyo yise “ubusumbane mu buryo isi ibifata”.

Ati “Nta na kimwe cyasobanura ibitero ku basivile.. turi abantu. Dutewe ishema no kuba Abanya-Palestine. Dukwiriye gufatwa kimwe nk’abandi bose.”

Yavuze ko ubuzima Abanya-Palestine babayemo uyu munsi bwirengagizwa n’Isi yose, ko abantu bahitamo ibyo bareba, bakirengagiza abari gukora ibikorwa bibi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Elon Musk wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugabanya amafaranga Leta yasezeye
Next Article Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Manchester United yamaze gusinyisha Matheus Cunha wakiniraga Wolves
June 1, 2025
Perezida William Ruto arasabwa kwishyura abaguye mu myigaragambyo
June 1, 2025
Umuhanzi Sarkodie yashimiye Akon byimazeyo
June 1, 2025
Sheebah Karungi yateguje igitaramo muri Kampala Serana Hotel
June 1, 2025
Ibisambo bya Gicumbi akabo kashobotse
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Kinshasa: Imyuzure yahitanye abantu 33, abandi benshi barakomereka

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko abantu 33 bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi…

1 Min Read
AMAKURU

Impanuka ikomeye y’imodoka eshatu ibereye i Kanyinya ihitana babiri, abandi barakomereka bikabije

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025, habaye impanuka ikomeye y’imodoka eshatu mu Murenge wa…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

DRC: Umucanshuro yemereye Leta kuyicungira ibirombe by’amabuye y’agaciro

Ni uwitwa Erik Dean Prince, Umucancuro wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wemereye leta ya RDC ko azacunga umutekan…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Umwanditsi w’ibitabo Ngũgĩ wa Thiong’o yapfuye

Umwanditsi w’Umunya-Kenya wubatse izina ku ruhando mpuzamahanga, Ngũgĩ wa Thiong’o, yapfuye kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Gicurasi 2025, afite…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?