Ambasade za Kanada, Ubudage, Ubuholandi, Noruveje, Ubwongereza, na Amerika, ndetse n’Intumwa z’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, bongeye kotsa igitutu Perezida wa Sudani yepfo, Salva Kiir, kugira ngo arekure Visi Perezida wa mbere, Dr. Riek Machar.
Ubutumwa bwa kidipolomasi bwatangaje n’iri koraniro bugaragaza ko umutekano muri Sudani yepfo wifashe nabi kuva intambara yataduka mu 2018.
Iri tangazo ryagize riti: “Ambasade za Kanada, Ubudage, Ubuholandi, Noruveje, Ubwongereza, na Leta zunze ubumwe z’Amerika, ndetse n’Intumwa z’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, zishimangira isuzuma ryakozwe n’umuyobozi wa komisiyo ishinzwe kugenzura no gusuzuma uko umutekano uhagaze muri Sudani y’Amajyepfo ryerekana ko umutekano nabi cyane kuva mu 2018. Twongeye gushimangira ko Perezida Kiir yihutira kurekura Visi Perezida wa mbere Machar ndetse n’abayobozi b’amashyaka bose bakitabira ibiganiro bya politiki bigamije kuvukutira umuti iyi ntamabara”
Ambasaderi w’Amerika muri Sudani yepfo, Michael Adler, yavuze ko amahoro adashobora kugerwaho mu gihe aba banya politiki bakomeye muri iki gihugu bakomeje gufungwa.
Adler yagize ati: “Abaharanira amahoro, turabashyigikiye cyane. Ariko ntidushobora kwemera ko amasezerano y’amahoro ashyirwa mu bikorwa igihe umwe mu bagize impande zitumvikana asangwa iwe mu rugo agatabwa muri yombi”.
Visi Perezida wa mbere wa Sudani y’Epfo, Riek Machar, yatawe muri yombi ku wa Gatatu, tariki 26 Werurwe 2025 ariko ibirego ashinjwa ntibyigeze bimenyekana.
Itangazo ryasohowe n’umwe mu bo mu ishyaka rye, rivuga ko imodoka za gisirikare 20 zifite intwaro ziremereye zagiye mu rugo rwe i Juba zimuta muri yombi.
Amerika, n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bongeye gushyira igitutu kuri Salva Kiir ngo arekure Riek Machar

Leave a Comment