igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Amerika yashimye intambwe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byateye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Amerika yashimye intambwe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byateye
AMAKURU

Amerika yashimye intambwe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byateye

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 24, 2025 4:58 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Abasenateri bagize Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashimye intambwe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byateye, iganisha ku masezerano y’amahoro.

Senateri Jim Risch uyobora iyi Komisiyo na bagenzi be ku wa 23 Gicurasi 2025 bagaragaje ko nyuma y’aho ibihugu byombi bigiranye amasezerano y’amahame ngenderwaho mu biganiro by’amahoro, bikwiye kongera imbaraga mu biganiro kugira ngo bigere ku mahoro.

Bati “Iki ni cyo gihe kugira ngo impande zose zikube kabiri imbaraga zishyira mu biganiro kugira ngo bigere ku gisubizo kirambye cy’amakimbirane. Dutewe imbaraga n’ibyagezweho na RDC n’u Rwanda mu biganiro byayobowe na Amerika.”

Aba basenateri basabye impande zombi gukomeza ibiganiro mu bwizerane kandi byubahiriza amasezerano y’amahame ngenderwaho, ndetse bikubakira ku myanzuro yafatiwe muri Afurika.

Kuva hasinywa amasezerano y’amahame ngenderwaho, Amerika yakomeje kuganira n’impande zombi ndetse n’ibindi bihugu byagerageje guhuza u Rwanda na RDC, birimo Qatar, Angola, u Bufaransa na Togo.

Byitezwe ko mu gihe ibiganiro byakomeza kugenda neza, muri Kamena 2025 u Rwanda na RDC bizasinyira amasezerano y’amahoro i Washington D.C, imbere ya Perezida Donald Trump wa Amerika.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article 2030 ntamuntu uzongera gupfa
Next Article Umutoza wa Kiyovu Sports Malick Wade yahagaritswe nyuma yo kumushinja imyitwarire mibi irimo no guta akazi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

UEFA Women’s Champions League: Ibyananiye Arsenal y’abagabo ikipe y’abagore ibigezeho
May 24, 2025
Byukusenge Patrick yitwaye neza muri Etape ya kabiri ya Grand Prix du 22 mé
May 24, 2025
Habaye ihererekanya ry’infungwa z’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya
May 24, 2025
Ikipe yigeze kuba iya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda birangiye ari yo iyegukanye
May 24, 2025
Jeannette Kagame yakebuye abarera abana
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Mu Rwanda hagiye kumurikwa ibikoresho bya girikare bijyanye biri mu bigezweho

Mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga izamurikirwamo ibikoresho bigezweho bya gisirikare n’ikoranabuhanga mu rwego rwo guteza imbere umutekano Ku itariki…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Aisha yavuze ko atari azi ubusobanuro bw’amagweja ubwo yabivugaga

Inkindi Nadine Aisha usanzwe ari umwe mu bakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yavuze ko umwaka ushize ubwo yitaga…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Intumwa y’ubwongereza itegerejwe i kigali mu cyumweru gitaha

Tiffany Sadler, uhagarariye Ubwami bw’u Bwongereza mu Rwanda, ategerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha, aho azagirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli

Umutwe wa Hamas watangaje ko ugiye kurekura imbohe y’umunya-Israel ariko ifite ubwenegihugu bwa Amerika hagamijwe kwerekana ubushake mu gushakira amahoro…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?