Nemanja Matic, umunya Serbia wakiniye ikipe ya Manchester United yagaragaje ko mu mateka y’iyi kipe umuzamu mubi yagize ari uyu munye Ghana Andre Onana kuri ubu ufatira iyi kipe ya Manchester united
Matich yagize ati:” Onana yavuze ko Ikipe Man U ifite ubu iruta uko iyacu yari imeze? iyo uri umunyezamu mubi mu mateka ya Man U ugomba gucunga amagambo ava mu kanwa kawe. iyo aba wenda ari Van der Sar, Schmeichel cyangwa de Gea bavuze ibi ntacyo byari kuba bitwaye, ariko se koko Onana? uyu niwe Mubi rwose.
André Onana ntiyaripfanye yasubije Matic ko atigeze asuzugura iyo kipe yabo ndetse adafite by’inshi byo kuvuga kuko ibikombe yatwaranye na Man U ubwabyo bibyivugira.
yagize Ati: ” Sinigeze nsuzugura iyo kipe yindi, tuziko ejo dufite umukino ukomeye dukina n’ikipe itoroshye. Ubu mpagayikishijwe no kwitegura gukina neza kugira ngo dushimishe ndetse dutere ishema abafana. Erega nanateruye ibikombe hamwe n’iyi kipe nkuru ku isi bamwe ntababivuga kimwe”

André Onana umuzamu wa Manchester United
Mu 2023 nibwo Ikipe ya Manchester United yaguze Umunyezamu André Onana miliyoni 47£, imukuye, muri Inter de Milan ubwo Man U yari igitozwa na Eric Ten Hag aje gusimbura David de Gea, uyu akaba ari umwaka wa 2 w’imikino akiniye iyi Kipe ya Manchester United Mu by’ukuri Itaritwaye Neza Kuva Umwaka W’imikino 2024-2025 watangira.