igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Apple igomba gukorera iPhone muri Amerika cyangwa igasora umurengera
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Apple igomba gukorera iPhone muri Amerika cyangwa igasora umurengera
AMAKURUMU MAHANGAUBUKUNGU

Apple igomba gukorera iPhone muri Amerika cyangwa igasora umurengera

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 24, 2025 10:44 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yasabye ko Apple yajya ikorera telefone za iPhone muri iki gihugu cyangwa se zikajya zisoreshwa 25%.

Kuri uyu wa 23 Gicurasi, Trump abinyujije mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, yatangaje ko amaze igihe kinini asaba Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook, ko iPhone zigurwa n’Abanyamerika zajya zikorerwa 100% muri Amerika.

Ati “Maze igihe kinini menyesheje Tim Cook wa Apple ko nifuza ko iPhone zabo zizagurishwa muri Amerika zakorerwa muri Amerika, aho kuba mu Buhinde cyangwa ahandi. Nibitaba ibyo, Apple izishyura Amerika umusoro wa 25%.”

Bivugwa ko nibura buri mwaka Apple igurisha muri Amerika iPhone zirenga miliyoni 60, 80% byazo zikorerwa mu Bushinwa, biri no mu bituma Trump arakara bigeza aho ashyiriraho u Bushinwa umusoro w’umurengera.

Igihe Trump yazamuriraga u Bushinwa umusoro, ikigo cya Apple cya imishinga yo kwimurira inganda zayo nyinshi mu Buhinde bitarenze mu mpera za 2026, mu kwirinda ko ubucuruzi ikorera muri Amerika butazamo icyuho.

Umwe mu bashinze Apple mu 2010 Steve Jobs, ubwo yahuraga na Barack Obama wayoboraga Amerika, yasabwe ko inganda zayo zose zakimukira muri iki gihugu, gusa amusubiza ko iki kigo gikeneye ba enjenyeri 30.000 kandi ko Amerika itabafite.

Jobs yabwiye Obama ati “Ntabwo wabona benshi bo guha akazi muri Amerika. Mubaye mwigishije ba enjenyeri, twakwimurira inganda nyinshi hano.”

Perezida Trump akomeje gushyira igitutu ku nganda zikomeye cyane cyane izikora ibikoresho bifite agaciro kanini cyaned, byaba iby’Abanyamerika n’iby’abanyamahanga, yifashishije intwaro y’imisoro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article The Ben na Diamond platinum bagiye gukorera igitaramo muri Uganda
Next Article Ikipe ya Napoli yegukanye igikombe ihanganye na Inter Milan yarushaga inota 1
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umukobwa yajyanywe mu bitaro nyuma yo kuryamana n’abagabo 583 mu munsi umwe
May 24, 2025
Zari Hassan yahaye ubutumwa bukomeye abasore mw’ijwi rituje ati basore mujye mureba ubwenge ntimukarebe ikibuno gusa
May 24, 2025
Umuhanzi The Ben na Diamond Platinumz berekeje I Ntungamo mu gitaramo karabutaka
May 24, 2025
Igisirikare cy’Ubuhinde cyirinda imipaka cyarashe Umunya-Pakistan yarenze umupaka
May 24, 2025
Weasel yahishuye ko Teta Sandra agiye kumwerekana iwabo
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUZIMA

Itabi, uburozi bwica benshi bwemewe n’amategeko

Itabi ni kimwe mu bicuruzwa byinjiza amafaranga menshi ku isi no mu Rwanda. Ariko ni na kimwe mu byica abantu…

4 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Umushinwa wigana Donald Trump akomeje gukurura abatari bake ku mbuga nkoranyambaga

Mu gihugu cy’u Bushinwa, haravugwa umugabo witwa Chen Rui, ukunzwe cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok kubera ubuhanga budasanzwe afite…

3 Min Read
AMAKURU

Ntazinda Erasme wari meya wa Nyanza urukiko rwategetse ko afungurwa, umugore we yabigizemo uruhare

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Ntazinda Erasme wahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza, wari ukurikiranweho icyaha cy’ubushoreke no guta…

1 Min Read
AMAKURU

Ikamyo yari itwaye amavuta yo guteka ikongokeye i Nyamasheke

Ni ikamyo ya rukururana yahiriye mu Karere ka Nyamasheke ifite purake RAD 923/RL 2071 yavaga mu karere ka Bugesera yerekeza…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?