Umutoza wa APR FC yamaze gusezerwa ku mwanya wo gutoza iyi kipe ubu bakaba bayiragije abayobora ikipe y’Intare FC ngo babe bayireberera
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, hamenyekanye amakuru y’uko ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahagaritse amasezerano bwari bufitanye n’umutoza mukuru Darko Nović ukomoka muri Serbie, hamwe n’abungiriza be. Iyi nkuru yemezwa n’uko aba batoza batagaragaye mu myitozo y’iki gitondo, aho yasimbuwe n’abatoza ba Intare FC, ishami ry’irerero rya APR FC, barimo Mugisha Ndoli, Ngabo Albert na Bizimana Didier.

Nubwo ubuyobozi bwa APR FC butaratangaza ku mugaragaro impamvu y’iyi mpinduka, amakuru ava ahabera imyitozo y’iyi kipe y’iShyorongi aravuga ko Darko n’abungiriza be bamaze gusubiza ibikoresho by’ikipe ndetse biteganyijwe ko bafata indege bagasubira iwabo vuba.
Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 58, irushwa inota rimwe gusa na Rayon Sports iyoboye urutonde. Gusa, umusaruro wa Darko Nović ntiwishimiwe na benshi mu bafana, aho bamwe bari bamaze igihe basaba ko yirukanwa kubera umusaruro udahagije w’iyi kipe.
Mu mikino ya shampiyona, APR FC izakina umukino w’umunsi wa 28 yakira Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium, bikaba biteganyijwe ko izaba iyobowe n’abatoza bashya b’agateganyo kugeza igihe ubuyobozi buzatangariza izindi mpinduka.