Abantu benshi bamaze gukomerekera mu myigaragambyo yabereye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Argentine, mu kwamagana uko abari mu zabukuru bahabwa amafaranga ya Pansiyo make.
Iyi myigaragambyo irimo abakecuru n’abasaza bavuga ko ayo mafaranga bahabwa nta mumaro na mba, dore ko ngo n’ubukode atabwishyura, ko kandi haba ibyo kurya cyangwa ubuvuzi ntacyo yabikemuraho bitewe n’uko ibiciro ku masoko byifashe.
Imyigaragambyo yabaye ku wa 21 Gicurasi 2025, yatumye Polisi y’icyo gihugu ikoresha imbaraga mu gutatanya abigaragambya harimo; ibyuka biryana mu maso, inkoni n’ibindi biri gutuma benshi babikomerekeramo barimo n’Umunyamakuru wari uri gufata amafoto nk’uko Ikinyamakuru U.S News kibivuga.
Nk’uko Amashusho yacishijwe kuri televiziyo zo muri icyo gihugu yabyerekanye, hari abasaza n’abakecuru n’abandi bagendaga baririmba indirimbo zamagana uku guhabwa Pansiyo nke.
Ibi bibaye mu gihe Abadepite bari bananiwe kuzuza umubare w’abatora umushinga w’itegeko ku mafaranga ngenderwaho agenewe abari mu kiruhuko cy’izabukuru ”Pansiyo”
Leta yo itangaza ko vuga ko nta bushobozi buhagije ifite bwo kugira ngo ibe yakongera ayo mafaranga ya Pansiyo kandi ko kugira ngo azamurwe bisaba ko igihugu cyagura ishoramari, hakabaho izamuka ry’ubukungu.
Leta iherutse gutangaza ko mu 2024, abantu bangana na 38% by’abaturage ba Argentine, bari mu bukene mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka gusa bikaba byaragabanutse ugereranyije na 53% byariho mu gihembwe cya mbere 2024.


