Cardinal Kambanda yanenze amahanga yishakira inyungu aho kwimakaza ukuri no gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Hashize imyaka myinshi imiryango mpuzamahanga itanga impuruza zerekana ko mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari na Afurika y’Iburasirazuba hakigaragara imvugo z’urwango n’imyitwarire ishobora gusubiza abantu mu mateka mabi ya Jenoside. Gusa, abantu bamwe bakomeje kubipfukirana babihisha inyuma y’ibibazo bya politiki, aho kubifatira ingamba.
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje akababaro ko umuntu yicwa cyangwa agirirwa nabi ku mpamvu atahisemo, ahubwo yagenwe n’Imana. Yagize ati:
“Nta muntu uhitamo umuryango avukamo, ni Imana iwumugenera. Iyo rero umuntu ahigwa cyangwa yicwa azira uko yavutse, biba ari nko guhinyuza Imana ubwayo.”
Cardinal Kambanda yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni, abenshi bicwa urw’agashinyaguro bazira urwango rwacengejwe n’abakoloni, rukanakomezwa n’amacakubiri yari mu Rwanda. Abagize amahirwe yo kurokoka ntibigeze babasha guherekeza ababo, ari na yo mpamvu abanyarwanda bafata iminsi 100 yo kubibuka buri mwaka guhera ku wa 7 Mata.
Yashimangiye ko amahanga yagombye kuba yarakuye isomo kuri ayo mateka, ariko akenshi arangazwa n’inyungu zayo aho gukurikiza ukuri. Ati:
“Hari amahanga atarabasha kwakira ukuri ku byabaye, akagendera ku nyungu zayo. Hari n’abagifite imitima y’ubuhemu, babiba urwango mu mvugo n’imyitwarire.”
Mu butumwa bwe, Cardinal Kambanda yashimangiye ko ari ngombwa kurera urubyiruko rw’u Rwanda mu murage w’ubumwe n’ubuvandimwe, kugira ngo amateka mabi y’igihugu atazongera kubaho.
Yanasobanuye ko igihe cyo Kwibuka buri mwaka gihurirana n’Ibihe bya Pasika, bikaba bisobanuye byinshi ku bakirisitu. Yagize ati:
“Pasika iduha icyizere ko ineza itsinda inabi, urumuri rugatsinda umwijima. Nubwo Jenoside yagaragaje ubugome n’ububisha bukomeye, twemera ko Kristo yabitsinze kandi ubuzima bufite agaciro karuta urupfu.”
Yibukije ko mu bihe bya Jenoside igihugu cyaranzwe n’umwijima ukabije, ariko mu gihe cyo kwibuka hakoreshwa urumuri rutazima nk’ikimenyetso cy’icyizere, urukundo n’ubuzima bushya.
Cardinal Kambanda yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwagize uruhare mu guhagarika Jenoside, abihaye ubuzima bwabo mu guhisha no kurengera abari bahigwaho, ndetse n’abavuganiye abatotezwaga. Yavuze ko abo bose bakwiye ishimwe n’icyubahiro gikomeye.