Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa, yageneye ubutumwa bukora ku mutima abakunzi b’iyi kipe ya Gikundiro, nyuma yo gusoza shampiyona y’umwaka wa 2024/2025. Uyu mutoza w’Umunyafurika y’Epfo, yanyujije ubu butumwa ku rubuga rwe rwa Instagram ku wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025
Mu magambo yuzuyemo ibyishimo n’ishimwe, Ayabonga yashimiye abafana ba Rayon Sports uburyo bamubaye hafi mu bihe byose – yaba ari ibyishimo cyangwa ibihe bikomeye, yemeza ko urukundo yahawe atazigera arwibagirwa.
Yagize ati:
“Ndashimira cyane abafana ba Gikundiro mwese mwabanye nanjye hamwe n’ikipe yanjye mu bihe byose, ibyiza n’ibibi. Icyo mwankoreye sinzacyibagirwa habe na rimwe.”
Lebitsa yanagarutse ku rugendo ikipe yagize muri uyu mwaka w’imikino, avuga ko rwari rutoroshye, ruzuyemo ibigeragezo ariko akizeza abakunzi ba Rayon ko bazagaruka bafite imbaraga nshya mu mwaka utaha.
“Uyu mwaka w’imikino wari wuzuyemo ibigeragezo, ntiwari woroshye na gato, ariko twakoze ibyo dushoboye byose. Ni igihe cyo kuruhuka, tukongera imbaraga no kwitekerezaho neza kugira ngo tuzagaruke dufite imbaraga nyinshi, dukomeye kurusha uko twari tumeze muri uyu mwaka.”
Uyu mutoza wagiye agaragaza ubushake bwo gufasha ikipe ya Rayon Sports kugera ku rwego rwo hejuru, yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko urukundo afitiye ikipe rutazigera ruhinduka, kabone n’iyo amateka yahinduka.
“Ni Imana yonyine izi ibiri imbere yacu, ariko icyo mukwiye kumenya ni uko mbakunda cyane, kabone n’ubwo ibihe bihinduka. Nkunda GIKUNDIRO.”
Ayabonga Lebitsa yari aherutse gusubira muri Rayon Sports nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi byakurikiye kutumvikana ku bijyanye n’umushahara, byari byateye igitotsi mu mikoranire yabo. Nyuma yo kubona umuti w’ikibazo, yagarutse agasoza shampiyona hamwe n’abandi.
Kuri ubu, uyu mutoza yamaze kurangiza amasezerano ye muri Rayon Sports, akaba yahise yerekeza iwabo muri Afurika y’Epfo mu kiruhuko, mu gihe hategerejwe kumenya niba azasubira muri Gikundiro cyangwa agafata indi nzira.
Abafana ba Rayon Sports bazakomeza kumwibuka nk’umwe mu batoza bagaragaje umutima wo guharanira intsinzi n’ubwitange ku ikipe.