Mu mukino Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bajemo kwihera ijisho, Ikipe ya APR BBC yawutsinzwemo na Ahli Tripoli BBC amanota 90-68
Wari umukino wa gatatu mu ya Nile Conference muri BAL 2025 wabereye muri BK Arena imbere y’abafana imbaga nini.
Ikipe ya APR BBC yakin nye uyu mukino Aliou Diarra intaro ikomeye mu kubuga, kuko imikaya ye yagize ibibazo mu mukino uheruka bakina na MBB ikipe ituruka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Ni umukino APR BBC yatangiye neza, ubwo Chasson Randle yatsidaga amanota menshi. ndetse Agace ka mbere gasozwa ari yo iyoboye umukino n’amanota 17 kuri 11 ya Al Ahli Tripoli.
Ni n’uko kandi n’agace ka kabiri, APR BBC yakomeje kwitwara, Obadiah Noel na Youssoupha Ndoye bakomezaga guteramao amanota menshi.
Aka gace kageze hagati, ean Jacques Boissy na Mohamed Sadi bafashije iyi kipe yo muri Libya kugabanya ikinyuranyo hagati yayo na APR BBC.
Byaje kurangira aka gace gasojwe kayobowe na Ahli Tripoli BBC ubwo ku isegonda rya nyuma ry’igice cya mbere Boissy yatsinze amanota atatu yafashije iyi kipe kujya mu karuhuko iyoboye umukino n’amanota 42-41.
Mu gace ka gatatu umukino watuje cyane, amanota aragabanyuka ku mpande zombi. Ikipe y’Ingabo wabonaga ko iri kubura Diarra cyane cyane mu bwugarizi na rebound. Si ibyo gusa kuko yanatakazaga imipira myinshi (turnovers).
Mu minota ibiri ya nyuma, Al Ahli yazamuye ikinyuranyo kigera mu manota arindwi (57-50).
Agace ka gatatu karangiye, Al Ahli Tripoli ikomeje kuyobora umukino n’amanota 61 kuri 52 ya APR BBC.
Mu gace ka nyuma, APR BBC yakunze gutakaza imipira bya hato na hato maze biba amahirwe akomeye Ahli Tripoli BBC yungutse maze yongera ikinyuranyo kigera mu manota 21 (86-65).
Umukino waje kurangira Al Ahli Tripoli itsinze APR BBC amanota 90-68 uba umukino wa mbere APR BBC irase, muri itatu imaze gukina.
Iyi mikino izakomeza ku wa Kane hatangira iyo kwishyura, aho Al Ahli Tripoli izakina na Nairobi City Thunder saa 16:00, mu gihe APR BBC izakina na MBB saa 19:00.

