Perezida wa M23 ushinzwe politiki, Bertrand Bisimwa, yashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuba igikoresho cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Avuga ko iyi Leta ishyigikira abarwanyi ba FDLR yitwaje ko ari impunzi, kandi ibyo atari ukuri kuko impunzi zidafite uburenganzira bwo kwitwaza intwaro cyangwa guhungabanya igihugu kibacumbikiye
Bisimwa yagize ati: “Nta gihugu na kimwe ku Isi cyemera ko impunzi zitunga intwaro. Ntabwo byumvikana uburyo abo bantu bitwa impunzi ariko bagafata intwaro, bagafata n’ubutaka bw’igihugu kibakira.”
Yakomeje avuga ko Leta ya Kinshasa ikoresha abana bakomoka ku barwanyi ba FDLR, ikabashyira mu gisirikare, kandi bamwe muri bo baravukiye mu mashyamba kuva mu 1994, aho bigishijwe urwango rukabije ku Batutsi, haba abo mu Rwanda n’abo muri Congo.
Bisimwa yatanze urugero rw’uko abo bana, bakuze mu mashyamba, batazi ikindi kintu uretse urwango n’intwaro, bigatuma bamwe baba abanyamahane b’indengakamere. Ati: “Uwo mwana agira icyo amariye agahinda ke iyo ashatse kwihorera ku bo bamubwiye ko ari abanzi, rimwe na rimwe bikagera n’aho arya inyama zabo. Ibyo ni ibintu bitangaje ariko biba.”
Asanga ibi byose bikorwa Leta ya Congo ibizi kandi ibifitemo uruhare. Yasabye ko abarwanyi ba FDLR baburanishwa ku byaha by’ubwicanyi n’ubusahuzi bakoze muri RDC, ariko agaragaza impungenge ko bitazashoboka bitewe n’uko bamwe mu bayobozi ba politiki muri icyo gihugu bafatanya na FDLR.
Yagize ati: “Abanyapolitiki bamwe ni abavugizi ba FDLR. Barayishyigikira, ndetse bakanashyira imbere ubutumwa bwayo. Ibi ni ikimenyetso simusiga cy’uko ari bo bayikorera.”
Yavuze ko ibi byose byageze n’aho Perezida Félix Tshisekedi ubwe atangaza mu ruhame ko azafasha FDLR kugerageza guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Bisimwa yakomeje yibaza niba Perezida Tshisekedi azi neza amateka ya RDC, ibikomere by’abaturage n’ingaruka z’imirwano y’imitwe yitwaje intwaro.
Mu gusoza, Bisimwa yavuze ko M23 yiyemeje kurwanya ibikorwa bya FDLR no gukuraho ubutegetsi bw’ababashyigikira. Yemeje ko uyu mutwe uzakomeza gufasha Abanyarwanda bafunzwe n’iyi mitwe gutaha ku bushake, ariko n’abashaka kuguma muri Congo bakazubahirizwa nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.