Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yahahe Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, inshingano zo kuba umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu guhoshya umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu.
Robert Dussey, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, yemeje ko Inteko Rusange ya AU yagize uyu Gnassingbé umuhuza kuwa 12 Mata 2025, ubwo hari hashize iminsi mike ashyizweho n’inama nkuru y’uyu muryango AU.
Gnassingbé agiye gukorera mu ngata Perezida wa Angola kuri ubu uyoboye uyu muryango, João Lourenço, wikuye kuri ubu buhuza kuwa 24 Werurwe 2025.
Mu nshingano afite harimo kuzahura umubano w’u Rwanda na RDC kuko asanze utifashe neza nubundi, biturutse ku ntambara iri kubera mu ntara ya burasirazuba bwa RDC.
Bahitamo uyu Gnassingbé byashingiye ahanini ku mubano mwiza Togo isanzwe ifitanye n’ibihugu byombi haba u Rwanda ndetse na RDC.

