igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Bwiza yabeshywe kugurirwa album ye ntanumwe urayishyura mu bayiguze
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Bwiza yabeshywe kugurirwa album ye ntanumwe urayishyura mu bayiguze
IMYIDAGADURO

Bwiza yabeshywe kugurirwa album ye ntanumwe urayishyura mu bayiguze

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 12, 2025 6:31 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umuhanzikazi Bwiza ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze album ye nshya yise 25 Shades, iteganyijwe gusohoka ku wa 16 Gicurasi 2025.

Iyi album yayimurikiye bwa mbere mu gitaramo cyabereye i Burayi, aho yahise anatangira kuyigurisha ku bafana bifuza kuyumva mbere no kumushyigikira nubwo benshi bayiguriye muri icyo gitaramo, abenshi ntibarasohoza amasezerano bagiranye yo kuyishyura. Nk’uko byatangajwe na Uhujimfura Claude, ushinzwe inyungu za Bwiza, abantu batatu gusa nibo bamaze kwishyura amafaranga bemeye, harimo babiri bishyuye 500€ buri umwe, n’undi umwe watanze 1000€, amafaranga yose hamwe akaba 2000€ (arenga miliyoni 3 Frw).

Mu gihe album yagurishijwe ku bantu barindwi, bari bemeye amafaranga yose hamwe arenga miliyoni 16 Frw, harimo miliyoni ebyiri zatanzwe na The Ben. Uhujimfura yavuze ko bamwe mu bari bayiguriye bagiye bagaruka bavuga ko bakeneye gusubiramo ibyemezo byabo kubera ibibazo bijyanye n’ubushobozi bwo kwishyura.

Icyakora, nubwo hari abatarasohoje ibyo bemeye, ibikorwa byo kurangiza iyi album no kuyishyira hanze ntibyigeze bihagarara. Uhujimfura yemeje ko bagikomeje imyiteguro y’isohoka ryayo.

Album ya 25 Shades yagombaga kuba yarasohotse mbere, ariko yagiye itinda bitewe n’ibiganiro byagendaga bikorwa hagati ya KIKAC Music na Empire, sosiyete icuruza ibikorwa bya muzika wa Bwiza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umusore w’imyaka 23 afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 i Musanze
Next Article Polise y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umuntu kuri sitade
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Polise y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umuntu kuri sitade
May 12, 2025
Bwiza yabeshywe kugurirwa album ye ntanumwe urayishyura mu bayiguze
May 12, 2025
Umusore w’imyaka 23 afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 i Musanze
May 12, 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe mu ruzinduko rw’akazi i Hongiriya
May 12, 2025
Ingabo z’u Bwongereza zishe urwagashinyaguro abana bambaye amapingu muri Afghanistan
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Davido yanenze ubutegetsi bwa Nigeria

Davido yanenze Leta ya Nigeria avuga ko ariyo mbi iri ku isi. Ati”Nigeria nta bayobozi beza ifite,kandi igihugu gifite abakene…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

Byagenze gute kugirango Jay-Z na Beyonce bakurwe mu kirego gishinja P.Diddy ?

Umugabo witwa Manzaro Joseph waherukaga gutanga ikirego avuga ko Diddy yamuhohoteye imbere y'abarimo Jay-Z na Beyoncé, ubu yamaze gutanga dosiye…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

UMUHANZIKAZI TYLOR SWIFT AGIYE KWAMBARWA KU MUKINO WA EL CLASSICO UZAHUZA BARCA NA REAL MADRID

Umuhanzi w'icyamamare wo muri leta zunze Amerika Tylor Swift ashobora kuzambarwa ku mupira wa fc Barcelon ku mukino uzabahuza na…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Kim Kardashian na Taylor Swift rwabuze gica muri Hollywood

Umunyamideli Kim Kardashiam ahanganiye umwanya na Taylor Swift muri filime iri gutegurwa yitwa 'The Bodyguard' Iyi ni filime yasubiwemo bakaba…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?