Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gusesa amasezerano yose y’ubufatanye hagati ya Guverinoma ye na Kaminuza ya Harvard, afite agaciro ka miliyoni 100 $.
Ibi bije byiyongera ku ngamba Trump yari aherutse gutangaza zo guhagarika inkunga ya miliyari 2,2 $ yari agenewe ubushakashatsi n’imishinga y’igihe kirekire yahabwaga iyo kaminuza.
Bibaye kandi nyuma y’uko ubutegetsi bwa Trump bunenze Harvard ku kuba itarafashe ingamba zihamye zo guhangana n’ivangura bivugwa ko ryamaze kuba umuco muri iyo kaminuza, ndetse n’iryakorewe Abayahudi (antisemitism), ryagaragaye muri iyo kaminuza nyuma y’ibitero byabaye ku itariki ya 7 Ukwakira 2023 muri Israel.
Harvard yanashinjwe gukomeza gukoresha politiki z’ivangura mu bijyanye no kwakira abanyeshuri, nko gushyira imbere amoko mu gihe cy’iyinjizwa ry’abanyeshuri bashya, no kutdashyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije gushishikariza kutavangura no gutanga amahirwe angana.
Perezida Trump yavuze ko Harvard yabaye indiri y’abahezanguni bafite ingengabitekerezo y’ubuhezanguni, ndetse anashinja iyi kaminuza kudaha agaciro ubwisanzure mu bitekerezo no kudahana ibikorwa by’ivangura bikorerwa abanyeshuri b’Abayahudi. Yongeyeho ko Harvard yanze gutanga amakuru y’abanyeshuri b’abanyamahanga, ibintu ubutegetsi bwe bufata nk’impungenge ku mutekano w’igihugu.
Mu gusubiza kuri ibi birego, Perezida wa Harvard, Alan Garber, yavuze ko ibibazo by’ivangura rishingiye ku idini ry’Abayahudi bishingiye ahanini ku kutisanga mu bandi no guhezwa byabaye kuri bamwe mu banyeshuri b’Abayahudi.
Garber yanenze icyemezo cya Leta cyo guhagarika inkunga, avuga ko bitazafasha gukemura ibibazo biri muri iyo kaminuza ahubwo bizagira ingaruka ku bushakashatsi bw’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Twemera ko hari ibibazo bimwe na bimwe tugomba gukemura. Igitangaje ni uko ingamba bafashe zitagera ku bantu nyir’izina bateza ibibazo…Kuki bahagarika inkunga y’ubushakashatsi? Birababaza Harvard, ariko biranababaza igihugu.”
Iyi ntambara hagati ya Harvard n’ubutegetsi bwa Trump ikomeje gufata indi ntera, aho Harvard yatanze ikirego mu rukiko rwa Massachusetts isaba ko icyemezo cyo guhagarika inkunga gihagarikwa, ndetse n’icyemezo cyo guhagarika uburenganzira bwo kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga. Urukiko rwahise rutanga icyemezo cy’agateganyo gihagarika ishyirwa mu bikorwa ry’ibi byemezo.
Ibi bibazo byateje impaka ndende mu rwego rw’uburezi muri Amerika, aho bamwe bavuga ko ari uguhungabanya ubwisanzure bw’amashuri makuruna kaminuza, mu gihe abandi bashyigikiye ingamba za Leta zo kurwanya ivangura n’ubuhezanguni ku mashuri makuru.
Harvard, nka kaminuza ikomeye kandi rifite amateka maremare, ikomeje guhura n’imbogamizi mu gihe igerageza guhangana n’izi ngamba nshya za Leta, ishobora kugira ingaruka ku mikorere yayo n’icyerekezo cyayo mu bijyanye no guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi.