igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Byagenze gute ko Trump agiye gusesa amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Harvard afite agaciro ka miliyoni 100$?
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Byagenze gute ko Trump agiye gusesa amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Harvard afite agaciro ka miliyoni 100$?
AMAKURU

Byagenze gute ko Trump agiye gusesa amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Harvard afite agaciro ka miliyoni 100$?

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 28, 2025 8:37 am
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gusesa amasezerano yose y’ubufatanye hagati ya Guverinoma ye na Kaminuza ya Harvard, afite agaciro ka miliyoni 100 $.

Ibi bije byiyongera ku ngamba Trump yari aherutse gutangaza zo guhagarika inkunga ya miliyari 2,2 $ yari agenewe ubushakashatsi n’imishinga y’igihe kirekire yahabwaga iyo kaminuza.

Bibaye kandi nyuma y’uko ubutegetsi bwa Trump bunenze Harvard ku kuba itarafashe ingamba zihamye zo guhangana n’ivangura bivugwa ko ryamaze kuba umuco muri iyo kaminuza, ndetse n’iryakorewe Abayahudi (antisemitism), ryagaragaye muri iyo kaminuza nyuma y’ibitero byabaye ku itariki ya 7 Ukwakira 2023 muri Israel.

Harvard yanashinjwe gukomeza gukoresha politiki z’ivangura mu bijyanye no kwakira abanyeshuri, nko gushyira imbere amoko mu gihe cy’iyinjizwa ry’abanyeshuri bashya, no kutdashyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije gushishikariza kutavangura no gutanga amahirwe angana.

Perezida Trump yavuze ko Harvard yabaye indiri y’abahezanguni bafite ingengabitekerezo y’ubuhezanguni, ndetse anashinja iyi kaminuza kudaha agaciro ubwisanzure mu bitekerezo no kudahana ibikorwa by’ivangura bikorerwa abanyeshuri b’Abayahudi. Yongeyeho ko Harvard yanze gutanga amakuru y’abanyeshuri b’abanyamahanga, ibintu ubutegetsi bwe bufata nk’impungenge ku mutekano w’igihugu.

Mu gusubiza kuri ibi birego, Perezida wa Harvard, Alan Garber, yavuze ko ibibazo by’ivangura rishingiye ku idini ry’Abayahudi bishingiye ahanini ku kutisanga mu bandi no guhezwa byabaye kuri bamwe mu banyeshuri b’Abayahudi.

Garber yanenze icyemezo cya Leta cyo guhagarika inkunga, avuga ko bitazafasha gukemura ibibazo biri muri iyo kaminuza ahubwo bizagira ingaruka ku bushakashatsi bw’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Twemera ko hari ibibazo bimwe na bimwe tugomba gukemura. Igitangaje ni uko ingamba bafashe zitagera ku bantu nyir’izina bateza ibibazo…Kuki bahagarika inkunga y’ubushakashatsi? Birababaza Harvard, ariko biranababaza igihugu.”

Iyi ntambara hagati ya Harvard n’ubutegetsi bwa Trump ikomeje gufata indi ntera, aho Harvard yatanze ikirego mu rukiko rwa Massachusetts isaba ko icyemezo cyo guhagarika inkunga gihagarikwa, ndetse n’icyemezo cyo guhagarika uburenganzira bwo kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga. Urukiko rwahise rutanga icyemezo cy’agateganyo gihagarika ishyirwa mu bikorwa ry’ibi byemezo.

Ibi bibazo byateje impaka ndende mu rwego rw’uburezi muri Amerika, aho bamwe bavuga ko ari uguhungabanya ubwisanzure bw’amashuri makuruna kaminuza, mu gihe abandi bashyigikiye ingamba za Leta zo kurwanya ivangura n’ubuhezanguni ku mashuri makuru.

Harvard, nka kaminuza ikomeye kandi rifite amateka maremare, ikomeje guhura n’imbogamizi mu gihe igerageza guhangana n’izi ngamba nshya za Leta, ishobora kugira ingaruka ku mikorere yayo n’icyerekezo cyayo mu bijyanye no guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Lamine Yamal yongereye amasezerano y’imyaka itandatu muri FC Barcelone
Next Article Uganda: Urubyiruko rwibasiye Perezida Museveni na Madamu we nyuma yo gusaba imbabazi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Vanessa Mdee yahagaritse umuziki agaragaza ko wamwangije mu mutwe bikomeye
June 1, 2025
Manchester United yamaze gusinyisha Matheus Cunha wakiniraga Wolves
June 1, 2025
Perezida William Ruto arasabwa kwishyura abaguye mu myigaragambyo
June 1, 2025
Umuhanzi Sarkodie yashimiye Akon byimazeyo
June 1, 2025
Sheebah Karungi yateguje igitaramo muri Kampala Serana Hotel
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyanza: Umuturage wigeze gufungirwa icyaha cya Jenoside agafungurwa yatawe muri yombi

Nyanza: Umuturage wo mu karere ka Nyanza wigeze gufungirwa icyaha cya Jenoside agafungurwa, akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside. Uriya muturage witwa…

2 Min Read
AMAKURU

Ibyaha byose Gafaranga aregwa yabihakanye

Habiyaremye Zacharie uzwi ka Bishop Gafaranga uri kuburanishwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku…

3 Min Read
AMAKURU

Musanze: Umugore yishe umugabo we arangije ariyahura, basize abana babiri bakiri bato

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, abantu bari mu marira n’agahinda batewe n’umugore wishe umugabo we…

3 Min Read
AMAKURU

Umugabo w’ i Nyamasheke ukekwaho gutera inda umwana amushukishije 5000 frw yatawe muri yombi

Ni Umugabo w’imyaka 53 yafatiwe mu Mudugudu wa Mutuntu, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke ku…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?