Umugabo witwa Manzaro Joseph waherukaga gutanga ikirego avuga ko Diddy yamuhohoteye imbere y’abarimo Jay-Z na Beyoncé, ubu yamaze gutanga dosiye nshya mu rukiko itarimo amazina y’aba bahanzi.
Amazina y’aba bahanzi yakuwe mu kiregeo nyuma y’uko umunsi Manzaro yavugaga ko Diddy yagerageje kumuhohotera imbere y’abarimo Jay-Z na Beyoncé, aba bahanzi batari bahari.
Manzaro yavugaga ko Diddy yamuhohoteye mu 2015, nyamara umunsi yavuze ibyo byabereye, Jay-Z na Beyoncé bari bagiye mu birori by’ishuri rya New York University nk’uko abanyamategeko babo babitangarije Page Six.
People Magazine itangaza ko dosiye Manzaro yahaye Urukiko ku wa 11 Mata 2025, umuryango wa Jay-Z ntaho ugaragara, ariko kandi n’abunganira Diddy nabo bavuga ko umukiriya wabo ibyo Manzaro amushinja ari ibinyoma.
P.Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024 afungirwa muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn muri New York aho azaburana ku wa 05 Gicurasi 2025 ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina.